00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Promo itwika’ Canal+ yageneye abakiliya bayo

Mu gihe turi gusoza ukwezi kwa Gashyantare 2023 twitegura kwinjira muri Werurwe 2023, ubuyobozi bwa Canal+ bwashyiriyeho ‘poromosiyo’ abakiriya bayo bise ‘Promo itwika’.

Ni poromosiyo ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko buzanye hagamijwe ibikorwa bitandukanye byashimisha abakiliya bayo.

Bimwe mu bikorwa byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru ni filime nshya zigiye gutangira gutambuka kuri Canal+ zirimo iy’uruhererekane yitwa ‘la Trone d’Akachi’ izatangira gutambuka kuwa 13 Werurwe 2023 kuri Canal+ premiere.

Uretse iyi filime hari n’zindi nyinshi zirimo n’izo mu Rwanda zitambuka kuri Zacu TV.

Abakunda imikino nabo bashyizwe igorora kuko uretse shampiyona zo mu bihugu bitandukanye zizajya zitambuka kuri shene za Canal+, ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwararikiye abakunzi babo imikino ya BAL y’ibihangange muri Basketball muri Afurika.

Promo Itwika ireba abashaka kuba abakiliya bashya aho dekoderi n’ibikoresho byose bya Canal+ byashyizwe ku bihumbi 5Frw, igiciro cya ‘Installation’ nacyo gishyirwa ku bihumbi 5Frw.

Abasanzwe ari abakiliya ba Canal+ bo bahawe poromosiyo aho uguze ifatabuguzi iryo ariryo ryose ahita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose.

Abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bafatanye ifoto n'ubuyobozi bwa Canal+ nyuma yo gusobanurirwa poromosiyo nshya ‘Promo itwika’

Special pages
. . . . . .