00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTN Rwanda yagabanyirije ibiciro abashaka gutura mu Mujyi wa Kigali

Ikigo gihuza abaguzi n’abagurisha, KTN Rwanda, gikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abashaka gutura mu Mujyi wa Kigali kubona ibibanza byiza, binagabanyirijwe ibiciro biherereye i Ndera, Nyarugunga, Rusororo ndetse na Rugende.

Ibi bibanza bifite ubuso bwa metero kare 300 - 500 bifite n’akarusho kuri bamwe bakunda ibibanza binini, byashyizwe kuri miliyoni 10 Frw, bitandukanye na miliyoni 12 Frw byaguraga mu minsi ishize.

Uguze iki kibanza aba agize amahirwe yo gutura ahitegeye ubwiza bwo mu byerekezo bitanu birimo Masaka, Rusororo, Kanombe, Gasogi ndetse n’igice kimwe cya Ndera.

Hari kandi ibibanza biri hafi y’ibitaro bya CARAES Ndera bigura hagati ya miliyoni 7 Frw na miliyoni 8 Frw, aho uwiyemeje kuhatura aba yitegeye i Gasogi mu Karere ka Gasabo.

Ibibanza byo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro n’ibiri mu bice bya Rugende na byo byashyizwe ku isoko na KTN Rwanda, aho bigura miliyoni 4.5 Frw mu gihe iby’i Gasanze bigura miliyoni 8 Frw.

Iyo uguze ikibanza ubifashijwemo na KTN Rwanda, uba wizeye ko gahunda zose zijyanye n’uburenganzira ku butaka waguze zitazigera zikomwa mu nkokora nk’uko bishimangirwa na Uwiringiyimana Patience, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya KTN Rwanda.

Yabwiye IGIHE ko gukorana na KTN Rwanda ari bwo buryo bwizewe bwo kwegukana ubutaka bwawe bidatwaye igihe kirekire, yemeza ko iyo umuntu amaze kugura ikibanza iki kigo kimufasha no mu bijyanye no guhererekanya ubutaka (mutation) uwo munsi bikarara bisojwe.

Yagize ati "Ibibanza KTN Rwanda ibafitiye ubu ni byiza cyane kuko biri mu mujyi kandi biri kugura make. Byegereye ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, amazi, umuriro n’ibindi byinshi."

Uyu muyobozi avuga ko bazaniye abakiliya babo udushya turimo uburyo bwo kwishyura mu byiciro mu gihe baba baguze ibibanza byinshi.

KTN Rwanda imaze imyaka igera muri 11 itanga serivisi z’ubutaka mu Rwanda, aho ifasha abaturage kugura no kugurisha ubutaka mu bice byose by’igihugu.

Uwifuza amakuru arambuye kuri ibi bibanza yasanga KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu, cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/ 0789000422 cyangwa akanyura ku rubuga rwabo www.ktnrwanda.com.

KTN ifite ibibanza byiza byinshi i Ndera n'ahandi

Special pages
. . . . . .