00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTN yashyize ku isoko ibibanza mu mujyi wa Nyamata na Rugende

Ikigo kimaze kumenyerwa mu guhuza abagurisha n’abaguzi by’umwihariko mu mitungo itimukanwa, KTN Rwanda, cyashyize ku isoko ibibanza biri mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ndetse na site nshyashya muri Rugende.

Byumwihariko ibibanza biri i Nyamata mu mujyi hagati mu karere ka Bugesera, aho uba witegeye Maranyundo, Gahembe na Murama, bifite ubuso bwa metero kare hagati ya 300 - 400, kandi ku giciro cyo hasi.

Hari kandi ibibanza biri i Rugende hafi ya kaburimbo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, aho uba witegeye i Kabuga no ku Muyumbu ku giciro cyo hasi.

Iyo uguze ikibanza ubifashijwemo na KTN Rwanda, uba wizeye ko gahunda zose zijyanye n’uburenganzira ku butaka waguze zitazigera zikomwa mu nkokora.

Ubuyobozi bwa KTN Rwanda buvuga ko gukorana na yo ari bwo buryo bwizewe bwo kwegukana ubutaka bwawe bidatwaye igihe kirekire.

Iyo umaze kugura ikibanza KTN Rwanda igufasha muri gahunda yo guhererekanya uburenganzira ku butaka uwo munsi.

Bukomeza buti "Ibibanza KTN Rwanda ifitiye ubu ni byiza cyane kuko biri mu mujyi kandi biri kugura make, bikaba byegereye ibikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo, amazi, umuriro n’ibindi nk’amashuri n’amavuriro."

Ibibanza bya KTN Rwanda byose byegereye ibikorwa remezo birimo amazi, kaburimbo n'ibindi

KTN Rwanda, yaboneyeho kwibutsa abakiliya ko yabashyiriyeho uburyo bwo kwishyura mu byiciro.

KTN Rwanda ibasha guha buri wese ikibanza kijyanye n’ubushobozi bwa buri wese kandi ibibanza bijyanye n’imyubakire y’igishushanyo mbonera giteganyijwe aho hantu.

KTN Rwanda imaze imyaka igera kuri 11 itanga serivisi z’ubutaka mu Rwanda aho ifasha abaturage kugura no kugurisha ibibanza aho ari ho hose mu gihugu.

Uwifuza amakuru arambuye kuri ibi bibanza yabaza KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/ 0789000422 cyangwa akanyura ku rubuga www.ktnrwanda.com.

Ibi bibanza biba biri ahantu hatunganyijwe

Special pages
. . . . . .