00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Unguka Bank Plc yateye inkunga igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye

Unguka Bank Plc yateye inkunga igikorwa cyo kubakira icumbi umuturage utishoboye wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, Akagari ka Cyohoha, Umudugudu wa Rubanda.

Ni igikorwa yakoze guhera mu Ukuboza 2022, iyo nzu ikaba yaratashywe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, buyobozi bw’Ingabo na Polisi y’Igihugu, Ubuyobozi bwa Unguka Bank ndetse n’abandi bayobozi banyuranye, ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023.

Kubaka iyi nzu, byatangiye ari igikorwa cy’itorero Intwararumuri ry’Umurenge wa Base. Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Jean Claude Shabani, muri uyu muhango abasore n’inkumi bari ku rugerero babashije gukora imirimo y’amaboko babumba amatafari ndetse banazamura inzu, akarere gatanga amabati inzu irasakarwa nubwo itari irangiye. Nibwo Unguka Bank yamenye uyu mushinga, iwumenyeshejwe n’Umurenge, yiyemeza kuwushyigikira.

Unguka Bank yatanze inkunga ya miliyoni 2,9 Frw yakoreshejwe mu mirimo itandukanye irimo gushyiraho amadirishya n’inzugi nziza z’ibyuma, gukora isuku ku nkuta, gushyira sima mu nzu, kubaka igikoni n’ubwiherero, gushyiraho ikigega cy’amazi y’imvura, gutera amarangi n’ibindi.

Iyi banki kandi yiyemeje no kugura ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, igitanda, matela n’ibindi.

Kuri uyu munsi wo gutaha inzu, Inama y’Igihugu y’Abagore ntabwo yahatanzwe kuko ababyeyi bari babukereye, bitwaje imfukire, buri wese yishimiye iki gikorwa.

Nyiransengimana Jeanne wubakiwe inzu yashimiye uwamuhaye ikibanza cyo kubakamo n’ubuyobozi bwa Leta ku bw’igikorwa bwamukoreye.

Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko intumwa ze zitumika neza”.

Yakomeje ashimira abanyeshuri bari ku rugerero ndetse anashimira Unguka Bank.

Umuyobozi wa Unguka Bank, ishami rya Gakenke ari na ryo riha serivisi abaturage bo mu Murenge wa Base, yashimiye ubuyobozi ku bufatanye muri iki gikorwa.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Unguka Bank, Nyirasoni Lois wari uhagarariye ubuyobozi bwa Unguka Bank mu gutaha iyi nzu, yashimye ubuyobozi bw’igihugu buhesha Banki n’abaturage gukora ibikorwa mu mahoro no mu mutekano.

Yakomeje ashimira abari ku rugerero ndetse n’abaturage badahwema gufatanya na Unguka Bank abizeza ko bazakomeza guhabwa serivisi inoze.

Yavuze ko iki gikorwa ari indashyikirwa kandi ko Banki izakomeza gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’abaturage mu kubaka igihungu cyiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko iki gikorwa ari kimwe muri gahunda za Leta zirimo n’umuco wo kwishakamo ibizubizo.

Ati “Iki gikorwa gikozwe n’abanyarwanda gusa, nta munyamahanga urimo”.

Yashimiye abanyeshuri bari ku rugerero ku bw’iki gikorwa ndetse n’ibindi bitandukanye bakoze mu gihe cy’amezi ane bamaze bari ku rugerero.

Umuyobozi w’Akarere yasabye Nyiransengimana kubungabunga ibyo yahawe kandi akabyongera. Ati “ tuzashimishwa n’uko ukomeza gukora cyane, ukarerera igihugu, kandi tukazumva warubatse n’indi nzu iruta iyi ufite uyu munsi”.

Iyi nzu yubatswe igizwe n’ibice bibiri bingana (Two in One). Igice kimwe kikaba ari icya Nyiransengimana Jeanne utaragiraga aho aba ikindi kikaba ari icy’umuhungu w’uwatanze ikibanza cyo kubakaho.

Unguka Bank Plc ikomeje imihigo kuko igenda itera inkunga ibikorwa binyuranye birimo gutera ibiti byo mu bwoko bw’imikindo ku mihanda yo hirya no hino (Rubavu, Kamembe mu Karere ka Rusizi) mu buryo bwo kurimbisha imijyi, ndetse no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye.

Unguka Bank yatangiye mu 2005. Ifite uburenganzira bwo gukora yahawe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Itanga serivisi z’imari zirimo kuzigama, inguzanyo, n’izindi. Ukeneye ibisobanuro kuri serivisi za Unguka Bank wahamagara umurongo utishyurwa 9591 cyangwa ugasura www.ungukabank.com


Special pages
. . . . . .