00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu w’Ishuri ‘KETHA’ mu kuzamura ireme ry’uburezi mu myuga n’ubumenyingiro

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) yiyemeje gufasha urubyiruko kwiga no gutozwa ibirufasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Ni urugendo rukorwa binyuze mu masezerano y’imikoranire amashuri agirana n’ibigo bitandukanye mu gufasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza umwuga ndetse byaba ngombwa bakahabona akazi.

Leta yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2024 abanyeshuri biga bavuye mu cyiciro rusange 60% bazaba biga amasomo ajyanye n’ubumenyingiro kuko byagaragaye ko byakwihutisha iterambere ry’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange binyuze mu kubona akazi no kwihangira imirimo.

Ni muri urwo rwego, Ishuri Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA) rikorera Kimironko mu Karere ka Gasabo, rishimira abakira abanyeshuri muri izo gahunda.

Rishima ko Ikigo cy’Igihugu Rwanda TVET Board n’igishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ko bitanga ubufasha bugera no gufasha ibigo by’amashuri muri gahunda zitandukanye zirimo n’amahugurwa kugira ngo abize imyuga n’ubumenyingiro bafashwe bikwiye.

Ubuyobozi bw’iri shuri kandi bwashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB, gufasha abanyeshuri gusobanukirwa ubukerarugendo n’imitangire ya serivisi binyuze mu ngendoshuri no mu mahugurwa bahabwa.

Ishuri KETHA rishyira imbaraga mu gutoza abanyeshuri bari ku ishuri no kubahuza n’ibigo bibafasha kumenya neza ibyo biga.

Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yavuze ko amahirwe igihugu cyahaye urubyiruko rudakwiye kuyatesha agaciro kubera ko ubu abanyeshuri biga amasomo abafasha kugana ku isoko ry;umurimo bagatangira kuba abakozi bakirangiza.

Yakomeje avuga ko “hari na gahunda yabegerejwe yo kubigisha kwihangira imirimo guhera ku ishuri ndetse kandi no mu mirenge hari ukuberekera mu gukora imishinga bagahuzwa n’ibigo by’imari bibafasha kubona igishoro.’’

KETHA ishima abafatanyabikorwa bayo n’aba Leta batanga ibikoresho ku rubyiruko rwize imyuga mu kwihangira imirimo bigafasha Abanyarwanda kwivana mu bushomeri binyuze mu kuyoboka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.


Special pages
. . . . . .