Amasezerano abishimangira yashyizweho umukono ku wa 28 Kamena 2023, ku munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye muri Seychelles.
Ivanwaho rya viza ku Banyarwanda bakorera ingendo muri Seychelles, rizafungurira amarembo abashaka gutemberera muri iki gihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde.
Seychelles ni igihugu kiri ku buso bwa kilometerokare 455. Yakolonijwe n’u Bufaransa n’u Bwongereza kugeza mu 1976 ubwo yabonaga ubwigenge.
Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 100 nk’uko imibare ya Banki y’Isi yo mu 2021 ibyerekana. Kuva mu 1960 kugera mu 2021, abagituye bavuye ku 41.700 bagera kuri 99.258, ni ubwiyongere bwa 138% mu myaka 61.
Umurwa Mukuru wa Seychelles ni Victoria. Uri mu bilometero 2833 uvuye i Kigali mu Rwagasabo. Ku rugendo rw’indege, umugenzi yakwishyura $552.
Sosiyete z’indege zikorerayo ingendo zirimo Qatar, Emirates, Etihad, Turkish Airlines, Ethiopian Airlines, Sri Lankan Airlines, Kenya Airways na Air Seychelles.
Isaha Seychelles igenderaho iri imbere ho abiri ugendeye ku yo mu Rwanda.
Abatuye iki gihugu bakoresha ‘ifaranga’ rya Seychellois Rupee, idolari rya Amerika, Iyero ry’i Burayi mu gihe indimi bavuga zirimo Igifaransa, Icyongereza na Seychellois Creole.
Imibare yo mu 202o, yerekana ko umusaruro umuturage umwe yinjiza ku mwaka (GDP per capita), ingana na $12.3. Abaturage benshi ba Seychelles bakora mu rwego rwo gutanga serivisi.
Ubukungu bwa Seychelles bushingiye ahanini ku musaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo. Bunibanda ku birimo uburobyi, gutunganya inazi no kubyaza umusaruro ibikomoka ku biti.
Ni igihugu cyuje ahantu nyaburanga ho gusura…
Seychelles igizwe n’uturwa 115, twiganjemo udusozi tubereye kurora, ibiti bitoshye ndetse ifite umwihariko wo kugira ahantu henshi hanyura abakunda gusohoka by’umwihariko ku mucanga.
Ifite ahantu habereye ba mukerarugendo kuko ni ku mazi, hari ibyanya bikomye birimo inyoni, ahaboneka ubwoko burenga 250, inyamaswa nk’akanyamasyo [gapima ibilo bisaga 300] kaboneka hake ku Isi n’izindi.
Ikirwa cya Mahé, gifatwa nk’igikuru mu bigize Seychelles, gifite ubuso bwa kilometerokare 157,3; ni cyo kirimo Umurwa Mukuru, Victoria. Kibarizwamo Pariki y’Igihugu ya Morne Seychellois n’ahantu ho gusohokera ku mazi [beach] harimo Beau Vallon na Anse Takamaka.
Victoria ni umujyi uri mu mito ku Isi ndetse ushobora kuwutembera ibice byinshi biwugize mu masaha atarenze 24 ku rugendo rw’amaguru.
Izina rya Seychelles ryatangiye kuzamuka ahanini nyuma ya 1997 na 1998, ubwo igihugu cyakiraga Irushanwa rya Miss World, ryabaye icyanzu cyo kumenyekanisha ibirwa bikigize. Kuva icyo gihe ba mukerarugendo batangiye kukigenderera cyane.
Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare muri Seychelles cyatangaje ko iki gihugu cyakiriye abashyitsi 334.552 mu 2022, izamuka rya 81% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021. Abasuye iki gihugu biganjemo abo mu Budage, u Bufaransa, u Burusiya, Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Buhinde.
Amashyamba yo ku Kirwa cya Mahé yakuruye abacuruzi mu bice bitandukanye by’Isi ahanini kubera uburyo akungahaye ku biti bivamo imbaho n’inyamaswa z’ubwoko butandukanye.
Iki kirwa gifite hoteli zigezweho zirimo Four Seasons, Kempinski na Anantara n’izindi nka Six Senses Zil Payson iri mu Kirwa cya Félicité.
Usibye Mahé, iki gihugu kinafite ibindi birwa birimo Praslin na La Digue, na byo bisurwa cyane na ba mukerarugendo.
Praslin ikundirwa umutuzo uyirangwaho ndetse icumbikiye hoteli n’amacumbi yihagazeho muri Seychelles. Izengurutswe n’umuhanda n’undi umwe unyuramo hagati mu kirwa.
La Digue na yo iteye amabengeza ahanini bishingiye ku miterere y’amabuye ayibarizwamo, asa n’ayatunganyijwe neza ndetse kikagira ahantu henshi hari umucanga abantu bashobora gusohokera. Kugera kuri iki kirwa bisaba kajugujugu cyangwa ubwato. Bitewe n’ubuke bw’imodoka zikirimo, ba mukerarugendo bakunda kwifashisha amagare mu ngendo.
Seychelles ni kimwe mu bihugu bitekanye ndetse ba mukerarugendo bahagenda batikandagira. Urwego ibyaha bikorwaho ruri ku gipimo cya 3.68, kingana n’icya Canada ifite 3.67; uko amanota aba make ni ko umutekano uba wizewe.
U Bwongereza bufite amanota 4.89, Amerika ni 5.5, u Bufaransa 5.67 mu gihe u Budage ari 4.9. Ugendeye kuri ya mibare ya ba mukerarugendo, Seychelles itekanye kurusha ibihugu baturukamo.
Seychelles iri mu bihugu byihagazeho bigendanye n’ikiguzi cy’ubuzima bwo kuhaba, bishingiye ku kuba byinshi mu bicuruzwa bicyinjizwamo biva hanze.
Abanya- Seychelles benshi ni abayoboke ba Kiliziya Gatolika, ariko hari n’abandi babarizwa mu Bahindu n’aba- Buddhists.
Ku kijyanye n’imyambarire usanga nta muco wihariye ukurikizwa ndetse benshi usanga biyambariye amakabutura n’imipira.
Abasura n’abatuye Seychelles na bo bizihirwa no gukina imikino itandukanye irimo na casino ndetse n’abashoboye ka manyinya barakagotomera nta nkomyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!