00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo 10 bazakurwamo batanu muri "Urumuri Initiative" banyuze imbere y’akanama nkemurampaka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 November 2021 saa 05:48
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo 10 bazakurwamo batanu bahembwa mu cyiciro cya gatanu cy’umushinga wa "Urumuri Initiative" banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, bagaragaza ibikorwa byabo n’uko bazakoresha amahirwe babona batsinze.

Ni umushinga watangijwe na Banki ya Kigali ifatanyije n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, Inkomoko Entrepreneur Development, mu myaka itanu ishize.

Ugamije kubafasha guteza imbere imishinga yabo haba mu buryo bw’imikorere binyuze mu mahugurwa ndetse no kubaka ubushobozi binyuze mu kubaha inguzanyo ya miliyoni 5 Frw buri wese, yishyurwa mu myaka itatu nta nyungu.

Ayo mafaranga Banki ya Kigali ni yo iyatanga, ikayaha batanu bahize abandi. Ni ukuvuga ko yose hamwe aba ari miliyoni 25 Frw.

Kuri iyi nshuro hakiriwe ubusabe bw’abagera ku 174 batoranywamo 30. Abo nabo bakuwemo 24 bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, mu ijonjora hatambuka 10 ba nyuma ari na bo bageze ku cyiciro cyo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.

Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021, aho buri wese yagaragazaga ibikorwa bye, akamaro bifitiye Abaturarwanda, ishoramari afite n’imbogamizi agihura na zo.

Abagize akanama nkemurampaka basobanuye ko ibizagenderwaho hatoranywa batanu bazahabwa inguzanyo ari akamaro imishinga yabo ifitiye Abaturarwanda, udushya tuyirimo, ishoramari riyikenewemo n’uko bitwaye mu kuyigaragaza.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, yavuze ko kuba hagiye gutoranywa ba rwiyemeza mirimo baterwa inkunga ku nshuro ya gatanu ari iby’agaciro kuko bigaragaza intambwe ikomeye uwo mushinga ugezeho.

Ati “Biratwongerera imbaraga nyinshi cyane zo kongera ubufatanyabikorwa na Inkomoko, kimwe n’abandi bose baza batugana kugira ngo imishinga tuba twagiranye ibashe kugerwaho kandi ibyare umusaruro nk’uko tuba twabiteguye.”

“Banki ya Kigali yahisemo kwibanda ku mishinga izana udushya, iganisha ku kuzana ibisubizo mu ntego u Rwanda rwihaye zo kwigira kandi ikaba ifasha mu iterambere ry’ubukungu.”

Bane bagize akanama nkemurampaka

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yavuze ko anejejwe no kuba abitabiriye uyu mwaka barazanye imishinga yuje udushya nubwo bwose COVID-19 yagize ingaruka ku mishinga itandukanye.

Yakomeje ati “Twishimiye cyane ubu bufatanye na Banki ya Kigali bukomeje mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abanyadushya bafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda. Turizera ko nyuma y’ibi bihe bigoye bazaba baramenye kugera ku masoko mashya, bahanga imirimo bakazamura urwego rwabo.”

Abo bayobozi bashimangiye ko abanyura muri uwo mushinga naho batatsinda ngo baboneke muri batanu bahabwa inkunga, batahana ubumenyi baba barakuye mu mahugurwa bwabafasha kubaka ubushobozi bwabo.

Ba rwiyemezamirimo banyuze imbere y’akanama nkemurampaka batangaje ko bifuza kwagura imishinga yabo igakomera, akaba ari yo mpamvu bagannye Urumuri Initiative. Buri wese ku giti cye yamurikaga ibyo akora agerageza kumvikanisha umwihariko wabyo n’akamaro.

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yavuze ko anejejwe no kuba abitabiriye uyu mwaka barazanye imishinga yuje udushya nubwo bwose COVID-19 yagize ingaruka ku mishinga itandukanye

Uwera Adelphine waje ahagarariye Sosiyete yitwa ‘Byose Ni Bamboo’ ikora ibikoresho bitandukanye mu migano, yagize ati “Iyi nkunga yadufasha guhugura urundi rubyiruko rutarangije amashuri n’abakobwa babyariye iwabo, tukanongera igishoro ku buryo twagura imashini zidufasha.”

Magingo aya Banki ya Kigali imaze gutanga inguzanyo ya miliyoni 60 Frw kuri ba rwiyemezamirimo 125, binyuze muri “Urumuri Initiative”.

Ni mu gihe Inkomoko imaze guhugura abantu bagera ku bihumbi 29 bahanze imirimo igera ku bihumbi 22 mu Rwanda.

Imishinga 10 izatoranywamo itanu irimo Uwera Fashion ikora imyambaro mu budodo, Example Needs ikora imiti yica udukoko yifashishije ibimera byo mu Rwanda, Gusa Ltd ikora ibikoresho byo mu nzu yifashihshije ibiti, La Fromagerie ikora foromaje mu mata y’ihene, Talia ikora imitobe mu mbuto n’imboga, na Indashyikirwa Mubugeni ikora ibiseke n’ibindi bikoresho by’ubugeni.

Hari kandi Green Pack ikora udukombe dushyirwamo ikawa n’icyayi; House of cakes ikora za cake, KGL Flour itunganya ifu y’ibigori (akawunga) ndetse na Byose Ni Bamboo ikora ibikoresho bitandukanye mu migano.

Biteganyijwe ko batanu batsinzwe bazatangazwa ku wa 26 Ugushyingo 2021.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, yavuze ko icyiciro cya gatanu cy'Umushinga wa Urumuri Initiative kigaragaza intambwe ikomeye yawo
Abayobiozi ubwo bari kumwe n'abagenerwabikorwa
Ibikorwa bitandukanye bikorwa n'imishinga y'abari guhatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .