00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na USAID byatangije ubufatanye bugamije kuzamura ubuhinzi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 July 2023 saa 03:41
Yasuwe :

Banki ya Kigali igiye gushora miliyoni 150 z’amadolari, asaga miliyari 150Frw mu bihinzi n’ubworozi, muri gahunda yayo y’imyaka itanu yo kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Rwanda.

Ibi bigiye gukorwa binyuze mu masezerano y’imyaka itanu BK yasinyanye na USAID binyuze mu mushinga wayo w’ubuhinzi wiswe ‘Hinga Wunguke’ wita ku buhinzi.

Muri aya masezerano hazaba harimo ibikorwa bitandukanye birimo kuba BK igiye kujya itanga inguzanyo ku bahinzi b’ibishyimbo, ibigori, ibirayi n’ibindi.

Kugira ngo izi nguzanyo zizatangwe neza binyuze muri Hinga Wunguke abakozi ba BK bagiye guhugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye na byo kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa uyu mushinga batangiye.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bahisemo gushora imari muri iki gice kugira ngo bazamure abahinzi barenge kwihaza basagurire n’amasoko.

Ati “Nka banki twiyemeje gushora amafaranga menshi mu buhinzi n’ubworozi mu gihe tubikora twarebye ku bihingwa n’amatungo dushobora gushoramo amafaranga bitari ibyo kurya gusa ahubwo bibyazwamo n’amafaranga.”

“Intego dufite ni uko abantu bahinga ariko bakunguka ntabwo ari ukugira ngo bihaze n’imiryango yabo ahubwo ni ukugira ngo basagurire n’amasoko yewe n’ayo hanze ku buryo tuzana amadovise.”

Umukozi ushinzwe imari n’iterambere muri USAID, Bayingana Michael, yavuze ko binyuze mu masezerano basinye na BK biteguye guha abakozi bayo ubumenyi buzabafasha gucunga aya mafaranga banki igiye gushora.

Ati “BK kuko itajyaga mu buhinzi wasangaga n’abakozi bayo benshi ubuhinzi batabifitemo ubumenyi, usabye inguzanyo kugira ngo hagire uyinonosora, ayigenzura batabafite.”

“Turabafasha mu mahugurwa ku bakozi babo kugira ngo bashobore kugira ubumenyi bufasha kureba ibikwiye n’ibyago bishobora kubaho, turabafasha kandi kugira ngo bagenzure ibihingwa bashyiramo amafaranga kuko byose ntibyaba ibicuruzwa.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi muri BK, Bizimana Alexis, yavuze ko iyi banki yakoze ubugenzuzi kandi ishyize imbere kubaka ubuhinzi.

Ati “Bavuga ko gutanga inguzanyo mu buhinzi harimo impungenge nk’ibiza, mbese harimo ibyago byinshi. Ibyago bya mbere dufite nk’igihugu ni ukudafasha ubuhinzi kuko inzara itwugarije yarenga icyo gice ikangiza n’ibindi byose twubatse.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzagera ku bahinzi 4 230 bo mu turere twose tw’igihugu, kuwugeraho bisaba kuba uri umukiliya wa Banki ya Kigali.

Ubu bufatanye buzagera ku bahinzi bo hirya no hino mu gihugu
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi muri BK, Bizimana Alexis yagaragaje ko iyi banki yiteguye gushora no guhangana n'ingaruka zabaho
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane yavuze ko bagambiriye kuzamura igice cy'ubuhinzi n'ubworozi
USAID izafasha kongerera ubushobozi abakozi na BK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .