Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri Cogebanque, Mugandura Emmanuel, wavuze ko iyi banki isanzwe igira uruhare mu iterambere ry’abagore ariko iri mu nzira zo gutangiza gahunda zigamije kubateza imbere ubwo abakozi bayo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Yagize ati “Ku bijyanye n’inguzanyo zihariye z’abagore ni ibintu turimo gutegura ubu ngubu kandi twabishyize muri gahunda zacu. Twari tutaragira inguzanyo y’umwihariko yihariye y’abagore ariko tubaha serivisi kimwe n’abagagabo.”
Yakomeje ati “Ni ikintu gisa n’aho kiri gushyirwamo imbaraga mu Rwanda cyo kugira ibijyanye n’inguzanyo cyangwa serivisi zihariye zigenerwa abagore ni ibintu natwe dufite muri gahunda.”
Yashimangiye ko Cogebanque ishimangira ubushobozi bw’umugore kuko 48% by’abakozi bayo ari igitsinagore kandi batanga umusaruro bityo ko kubashyigikira ari ingenzi mu rugamba rw’iterambere.
Ati “Mu guha amahirwe angana ku bakozi twahisemo gushyiraho uburyo bwagutse n’ingamba zo kudaheza mu mikorere yacu. Turashaka kuvanaho icyuho cy’uburinganire cyagaragara binyuze mu nzira zinyuranye zirimo kwimakaza ukudaheza, gukorera mu mucyo, imishinga ireba abagore n’ingamba zashyiriweho kubakira ubushobozi abagore mu guharanira intsinzi kuri bose.”
Impuguke mu bijyanye n’Uburinganire akaba n’Umukozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore, UN Women, John Mutamba, yagaragarije abakozi ba Cogebanque ko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.
Ati “Abagore ni bo ntangiriro yo guhanga udushya, abana bacu b’abakobwa ni bo bazaba bahanga udushya mu minsi izaza. Murebere no ku byo turi gukorera mu nganda uyu munsi usanga byinshi byarakorwaga n’abagore mu ngo zabo kandi ntaho babyize. Urugero nko gucunda amata akavamo amavuta.”
Yagaragaje ko iyo umugore ahawe ubumenyi buba buhawe igihugu muri rusange bifasha mu iterambere ry’umuryango kandi ari naryo zingiro ku iterambere rirambye.
Ati “Naje gusanga igihugu gihomba cyane iyo kitashoye mu bagore n’abakobwa. Buriya kugira abakobwa bize ni umutungo ukomeye, urugo rudafite umugore wize ruba ruhombye rero nk’igihugu hari urwego tumaze kugeraho. Igihugu cyacu kiri kubaka iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi, rero dukeneye gushora mu bumenyi, haba mu bagore cyangwa abagabo hatagize usigara inyuma. Icyo nicyo gihugu turi kubaka.”
Mutamba yashimangiye ko abagabo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya, icyabangamira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu kugera ku iterambere ryifuzwa.
Umukozi ukuriye Ishami ry’Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Ingabire Redampta, yifashishije ingero z’abagore bahanze udushya hirya no hino ku Isi yavuze ko abagore bifitemo ubuhanga bushobora kugirira igihugu n’Isi akamaro mu iterambere ry’Ikoranabuhanga.
Ati “Hari ingero nkeya z’abagore nabashije gufata, ariko kuba abo barabashije mu kuvumbura ibintu natwe ntabwo byatunanira.”
Yasabye abagore n’abakobwa guharanira ishema ryabo binyuze mu kugaragaza ibyo bashoboye mu nshingano bahabwa mu nzego zitandukanye.
Ati “Ni inshingano zacu nk’abakobwa kwiga dushyizeho umwete, niba ari ikoranabuhanga ugiyemo ukibuka ko ugomba gushyiramo imbaraga zikubye iza basaza bawe inshuro ebyiri cyangwa eshatu kuko bo nta zindi nzitizi bakunze kugira nk’ibibazo by’ubuzima duhura nabyo.”
Kuva Cogebanque yatangira gukorera mu gihugu mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana.
Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (*505# cyangwa Coge mBank), SchoolGEAR, ikarita Smart cash, ikarita ya SafariBus ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!