00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque Plc yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa basoje muri Kaminuza ya Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 March 2023 saa 03:31
Yasuwe :

Cogebanque Plc yahembye abanyeshuri bahize abandi mu basaga 1800 baherutse gusoza amasomo muri Kaminuza ya Kigali.

Ni mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri wabaye kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023 kuri Intare Conference Arena mu karere ka Gasabo.

Claude Dusengimana, ni umwe mu bahembwe nyuma yo kwitwara neza mu ishami rya Information Technology, ahembwa kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Kaminuza ya Kigali.

Cogebanque Plc yashimye Kaminuza ya Kigali ku ruhare rwayo mu guteza imbere uburezi budaheza ku banyeshuri bose.

Philbert Afrika, umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali akaba n’Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubutegetsi yayo, yavuze ko bafite na gahunda yo gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cyibanda ku burezi budaheza.

Ati “Ku bijyanye n’uburezi budaheza, twatangiye umushinga wo guhugura no kwigisha ururimi rw’amarenga. Nibwo tuzagira umuryango udaheza mu gihugu cyacu. Ikigo kizashyirwaho vuba.”

Cogebanque kandi yahembye abandi banyeshuri batanu, bemererwa amezi atandatu yo kwimenyereza umwuga mu nzego zitandukanye.

Bu bahembwe harimo Joseph Ndengeyingoma wasoje amasomo mu ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (Business Information Technology), Passible Mugisha wasoje muri Computer Science, Damascene Nshizirungu wasoje mu bijyanye n’imari, Providence Mutuyimpundu wasoje mu ibarururamari ndetse na Ninette Uwimbabazi wasoje mu bijyanye na supplies and Procurement management.

Providence Mutuyimpundu yashimiye Cogebanque kubw’ibyo bihembo yabageneye, avuga ko byamuteye imbaraga zo gukomeza kujya imbere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Antoine Iyamuremye, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Kaminuza ya Kigali ari uko bafata uburezi nk’imbaraga mu guteza imbere igihugu.

Ati “Kuba Cogebanque yahembye abanyeshuri babaye indashyikirwa muri Kaminuza ya Kigali, bijyanye n’indangagaciro zayo zo guteza imbere guhanga ibishya, gukorera hamwe na gahunda twiyemeje yo gushyigikira uburezi budaheza.”

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Kaminuza ya Kigali, Gifty Aduamah yavuze ko intego y’iyi kaminuza ari ukubaka ahazaza h’abakozi bo mu Rwanda.

Ati “Iyo ntego irerekana neza imbaraga dushyiramo n’umuhate wacu mu gutoza no gukarishya impano zihariye zo gushyira ku isoko ry’umurimo atari muri iki gihe gusa ahubwo no mu gihe kizaza.

Gifty Aduamah yashimiye Cogebanque kubw’umusanzu ikomeje gutanga ifatanya nayo mu kugira ngo iyo ntego igerweho.

Ati “Turashimira cyane Cogebanque kubwo gufatanya natwe mu guhemba abatsinze neza. Twiteze gukomeza gukorana nayo by’igihe kirekire mu gushishikariza abanyeshuri bacu kuba indashyikirwa no gukora cyane.”

Muri aba banyeshuri kandi harimo abagiye bahabwa ibindi bihembo, nk’aho Providence Muhimpundu yahawe kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza nyuma yo kuba indashyikirwa mu bakobwa bose basoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali uyu mwaka, dore ko bagize 60 % by’abanyeshuri bose.

Melisa Duce Mahoro, Vedaste Habamenshi, Leodinas Kazana na Kalule Moses ni abandi banyeshuri bahembwe n’abandi bafatanyabikorwa. Buri umwe yahembwe 500 000.

Iyamuremye Antoine yatanze sheki ya miliyoni 2 Frw bahaye umunyeshuri ugiye gukomeza Masters muri Kaminuza ya Kigali
Cogebanque yagaragaje ko izakomeza gufasha mu iterambere ry'uburezi
Kaminuza ya Kigali iherutse gutanga impamyabumenyi ku bagera ku 1926 barangije amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .