Ubu bukangurambaga bw’amezi atatu bwatangijwe muri Gashyantare, bwasojwe ku wa 4 Mata 2023. Bwahembewemo abasaga 200 barimo abakiliya n’aba-agents ba Cogebanque bagaragaje umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga.
Ibihembo byatanzwe birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu rugo nka frigo, televiziyo zigezweho, mudasobwa, amafaranga n’ibindi.
Ubwo hasozwaga ubu bukangurambaga, Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bwatanze umusaruro wari witezwe.
Yagize ati “Twabonye imibare y’ubwitabire izamuka nubwo tukiri kuyegeranya cyane ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’amarita na Mobile Banking. Ugereranyije n’umwaka ushize twabonye ko gukoresha ikoranabuhanga byiyongereye.”
Yagaragaje ko nubwo ubukangurambaga bumaze amezi abiri gusa serivisi zitangwa na banki zigikomeje, asaba abakiliya gukomeza gukorana na yo no kwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Umusigire ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, Songa Rwamugire, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwashyizweho mu rwego rwo kwegera no guha agaciro abakiliya.
Ati “Tuzi ko abakiliya bacu bakenera serivisi nziza, zitekanye kandi zigerwaho byoroshye. Twizera ko rero uburyo bw’ikoranabuhanga dufite buzafasha kubigeraho. Twemeza ko abakiliya bacu bagera ku buryo bushoboka bwose bwo kubona serivisi za banki kandi ubu bukangurambaga bwabidufashijemo.’’
Cogebanque yizera ko ari inshingano zayo korohereza abakiliya kubona uburyo bwose butuma bahererekanya amafaranga hatitawe ku ho baherereye.
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Rukokora Flory, yagaragaje ko ikoranabuhanga ryashyiriweho gufasha abakiliya.
Ati “Serivisi z’ikoranabuhanga zigomba kunozwa ndetse tuzakomeza guharanira kubigeraho ku nyungu z’abatugana.’’
– Imbamutima z’abahembwe na Cogebanque muri Tugendane
Abahembwe mu bukangurambaga bwiswe #Tugendane bagaragaje ko bishimiye kuzirikanwa na banki kandi bizabafasha kurushaho gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki.
Umuhoza Rosemary Ines watsindiye moto yavuze ko guhembwa na Cogebanque byamweretse ko imutekerezaho.
Ati “Byabaye nko gutungurwa. Bampamagaye hafi y’itariki ya mbere Mata nagize ngo ni ukubeshya. Naje kubaza umuntu wo muri cogebanque arabinsobanurira nsanga koko ari byo. Moto natsindiye igiye kumfasha kuko nshobora kuyishyira mu muhanda ikanyunganira mu kazi kanjye ka buri munsi.”
Iranzi Bihungu wahembwe ibihumbi 500 Frw yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga byahinduye ubuzima muri iki gihe mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga.
Ati “Ni ingenzi kubyitaho ndetse buri wese akwiye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko ni ho Isi yerekeza.’’
Umurerwa Ruth wo mu Karere ka Rubavu na we wahembwe mudasobwa yavuze ko iki ari igikorwa cy’ingenzi kandi gitera imbaraga abakiliya.
Ati “Cogebanque tumaranye igihe kitari gito, ngiramo konti y’Amadorali n’iy’Amanyarwanda. Icyo navuga ni uko nishimye cyane nanashimira Imana. Simfite uburyo nabivugamo ariko iki ni igikorwa kigaragaza ko Imana iba yakwibutse igakoresha abakozi ba Cogebanque.”
Abahawe ibihembo bashishikarije Abaturarwanda kurushaho gukoresha serivisi za Cogebanque.
Ku ruhande rw’aba-agents, Muyishimiyimana Florence, wahembwe mudasobwa yashimangiye ko igiye kumufasha mu kazi ke ka buri munsi no kumworohereza mu kwiyegereza abagana Cogebanque.
Ati “Hari icyo bigiye kumfasha kuko nari mfite imashini ebyiri gusa. Nabonaga zidahagije kubera ubwinshi bw’abakiliya bangana, na yo ngiye kuyishyiramo rero tuyikoreshe.”
Uretse abakiliya bahembwe kuri iyi nshuro ariko hanashimiwe n’abakozi ba Cogebanque bakoresheje serivisi zayo muri iki gihe cy’ubukangurambaga.
Cogebanque kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!