Ubu ni ubukangurambaga bwatangijwe n’iyi banki mu ntangiriro za Gashyantare 2023, bugamije gushishikariza abakiliya bayo kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.
Ubu bukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu kwegera abaturarwanda mu gihe cy’isiganwa ry’amagare aho banki ari umuterankunga w’imena wa “Tour du Rwanda 2023”.
Cogebanque yasobanuriraga abitabiriye ibyiza byabafasha abayigana kugera ku kubungu buhamye mu gukoresha serivisi z’imari.
Kuri uyu wa Kabiri ku wa 21 Werurwe 2023, Cogebanque yahembye aba-agents barindwi n’abakiliya batandatu. Bahawe ibihembo bitandukanye birimo televiziyo, mudasobwa, telefoni zigezweho, frigo n’igihembo nyamukuru cya moto.
Mushimire Joselyne umaze imyaka irindwi akorana na Cogebanque ni we wahawe igihembo nyamukuru cya moto nshya.
Yavuze ko asanzwe akoresha ikoranabuhanga rya Coge mBank kandi ko anejejwe n’iki gihembo.
Ati “Ibi ni ibintu bishimishije, nsanzwe nkoresha porogaramu ya Cogebanque “Coge mBank” cyane. Iyi moto ngiye kuyibyaza umusaruro mu kuba nayigendaho ngiye nko mu kazi cyangwa kuba yanyinjiriza amafaranga.”
Ibi abihuje n’umu-agent wo mu Karere ka Gatsibo, Sebukwangari Ngirabatware, wahembwe televiziyo.
Ati “Ndabashimiye cyane kuko numvaga amakuru nkoresheje radiyo ntayareba kuri televiziyo, ndabashimiye kuba mwaradutekerejeho. Ubu ngiye kongera imbaraga mu mikorere.”
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushimira ababaye indashyikirwa ndetse babashishikariza gukomeza gukoresha serivisi z’iyi banki.
Ati “Turashishikariza abantu gukomeza kugana Cogebanque yaba amashami yayo n’aba-agents by’umwuhariko no gukoresha ikoranabuhanga, tuzongera dutange ibihembo muri uku kwezi kwa gatatu.”
Cogebanque kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!