Women in Business Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa kuri ba rwiyemezamirimo, abakozi,abayobozi b’ibigo b’abagore ndetse n’imiryango, ibigo cyangwa sosiyete bakoramo.
Sosiyete ya 1000 Hills Events ni yo ibitegura ikanabitanga. Iyi ni inshuro ya mbere bitanzwe kuko mu 2020 byarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Ababihatanira bahabwa amahirwe hashingiwe ku mpinduka ibikorwa byabo byagize ku mibereho myiza y’abaturage mu nzego enye zirimo ubuzima, ubuhinzi, inganda ndetse n’uburezi.
Bigamije kurwanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu mishinga ifatika no kongerera ubushobozi abagore mu Rwanda.
Binafite intego yo kongera umubare w’abagore mu mishinga ifatika no mu rwego rw’abikorera.
Ibyo mu 2021 byatanzwe mu byiciro bitandukanye birimo abantu ku giti cyabo n’ibigo.
Mu cyiciro cyahataniragamo ibigo by’imari byafashije umugore kwiteza imbere mu 2021 mu Rwanda, COPEDU Plc ni yo yegukanye igihembo.
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa, yatangaje ko serivisi nziza icyo kigo gitanga n’intego zacyo zirimo kuba icyitegererezo ari byo bakesha icyo gihembo.
Ati “Iki gihembo tugikesha serivisi nziza duha abatugana by’umwihariko abagore bakora imirimo y’ubucuruzi bifuza kwagura ubucuruzi bwabo, ari nacyo cyerekezo cya Copedu Plc. Dufite n’intego yo kuba Ikigo cy’imari cy’abagore cy’icyitegererezo ku rwego rwa Afurika.”
Nyuma yo kwakira igihembo, ubuyobozi bwa COPEDU Plc bwiyemeje ko mu mwaka utaha imbaraga zizakomeza gushyirwa mu kwegera abakiliya no kwagura serivisi z’ikoranabuhanga nka Mobile Banking; izabafasha kwakira no kohereza amafaranga mu zindi banki bakanishyura serivisi bakenera umunsi ku munsi biboroheye.
Muyango yashimiye abagana COPEDU Plc batacitse intege n’ubwo ingaruka z’icyorezo zari zitoroshye ndetse na 1000 Hills Events yateguye ibyo bihembo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!