Urwo rwunguko rwatangarijwe abanyamigabane mu nteko rusange yabaye ku wa 31 Ukwakira 2021, ubwo harebwaga ibyagezweho mu 2020 n’ibiteganywa kugerwaho mu 2021 muri Copedu Plc.
Copedu Plc kuva yatangira mu myaka 24 imaze ishinzwe, yagiye ishyira imbaraga mu guteza imbere umugore, ishyiraho gahunda zitandukanye zimufasha kwikura mu bukene agatinyuka agakora imishinga ibyara inyungu, ndetse kugeza ubu hari benshi imaze guhindurira ubuzima.
Iki kigo cyatangiye ari koperative yo kuzigama no kuguriza mu 1997, cyagiye kizamuka mu mikorere kugeza ubwo kibaye ikigo cyímari iciriritse mu mwaka wa 2012, kikaba kigenda kizamuka mu buryo bushimishije, bica amarenga ko mu myaka ya vuba gishobora kuzagera no ku rwego rwa banki.
Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi nshingwabikorwa ya Copedu Plc, Mukarugambwa Ntwali Anne Marie, yavuze ko ibanga rya mbere iki kigo cyakoresheje ngo kigire urwunguko ruri hejuru by’umwihariko mu bihe bya Covid-19, ari uko cyashoye muri banki z’ubucuruzi kuri konti zibyara inyungu, ndetse cyorohereza abakiliya kwishyura inguzanyo.
Yakomeje agira ati “Ikindi gikomeye cyane, Banki Nkuru y’Igihugu, BNR ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwadufashije kurwanya Covid-19 hashyirwaho ingamba zo kuyihashya mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”
Serivisi z’ikoranabuhanga mu biri gushyirwamo imbaraga
Copedu Plc yiyemeje gukomeza gushyira imbaraga muri serivisi zíkoranabuhanga, aho yatangije uburyo bwa Push & Pull bufasha umukiliya kubitsa no kubikuza akoresheje telephone, nka kimwe mu bizorohereza abakiliya kudatakaza umwanya bajya gushakira izi serivisi ku mashami yayo.
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yavuze ko bagiye no gushyiraho uburyo bwa ‘mobile banking’ buzafasha abakiliya bayo kugera kuri serivisi zose za banki akoresheje telephone ye aho aherereye hose mu gihugu, ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buzoroshya itangwa ry’inguzanyo.
Ati “Hari uburyo bw’ikoranabuhanga buri gushyirwaho buzadufasha kurushaho kunoza imitangirwe y’inguzanyo, aho bizajya bifata igihe gito cyane kugira ngo amafaranga agere kuri konti y’umukiliya.”
Uretse izi serivisi zigiye korohereza abakiliya ba Copedu Plc, mu nteko rusange y’abanyamigabane, iki kigo cyemereye abakiliya bacyo kongera kuguramo imigabane mu rwego rwo gufatanya mu iterambere.
Muri iyi nama kandi Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc yagaragaje ko iki kigo cyageze ku bipimo byose bisabwa na Banki Nkuru y’igihugu, ndetse umutungo rusange wacyo wose wiyongeraho 11%.
Abanyamigabane bari bitabiriye iyi nteko rusange bishimiye ibyagezweho mu mwaka wa 2020, ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu 2021, baniyemeza gukomeza gufatanya na Copedu Plc mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!