Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, hatangijwe ihuriro ryiswe Women in Finance Rwanda (WIFR), rihuriza hamwe abagore bakora mu bijyanye n’imari.
Iri huriro rifite abanyamuryango barimo ibigo by’imari nka Banki ya Kigali, NCBA Bank, Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD, Ecobank Rwanda, Sanlam n’ibindi.
Iri huriro ryashyizweho kugira ibi bigo bifatanyirize hamwe kongerera ubushobozi abagore bakora mu rwego rw’imari binyuze mu mahugurwa atandukanye azagenda atangwa no kungurana ibitekerezo.
Umuyobozi w’icyubahiro wa WIFR akaba n’Umuyobozi mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro, yavuze ko iri huriro ryashyizweho nyuma yo kubona ko abagore bakora mu bijyanye n’imari bakeneye umwanya wo kungurana ibitekerezo.
Ati “Nk’abagore ntabwo twari dufite umwanya wo kuba hamwe kandi iyo muri hamwe mukora ibikorwa bitandukanye, nko kubaka ubushobozi ndetse no kwishimira aho abagore bageze mu bijyanye n’imari.”
“Nidukorera hamwe tugahuza imbaraga, tuzatangira gutanga ibisubizo bitandukanye, dushyire hamwe mu gukora imishinga nk’ihuriro izafasha abagore bari mu bijyanye n’imari haba ibigo biciciritse, ikoranabuhanga n’ahandi.”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane, yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwo gushyira hamwe nk’abagore bari mu rwego rw’imari ngo bazamurane.
Ati “Ubu ni uburyo bwo guhuza abagore bakora mu rwego rw’imari mu Rwanda, kugira ngo babone ahantu bahurira, bahugurane, bafatanye. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite banki nyinshi ziyobowe n’abagore.”
“Ibi ni ibintu tugomba guharanira kuko tutagize icyo dukora ntabwo twazabona abandi bazaba abayobozi muri uru rwego rw’imari, ubu ni uburyo bwo gufashanya, guhugurana hari n’amahirwe menshi nko gukorana na CISI ihugura abantu mu bijyanye n’imari.”
Ku ruhande rw’Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Rose Rwabuhihi, yavuze ko biteze ko iri huriro rizafasha abagore benshi kugera ku mari no kuzamura urwego rw’abayirimo.
Ati “Iki ni ikintu cyo kwishimira cyane kuko bimwe mu bintu byagiye bikerereza abagore mu iterambere, ni ukutagira ubushobozi bwo kugera ku mari, kuyitunga no kuyikoresha ni kimwe mu bintu bitugora cyane.”
“Kubona nk’ibigo by’imari birimo abagore batekereje kugira ngo batange umusanzu wabo kugira ngo abandi bagore basigaye inyuma cyangwa abandi bifuza kuza gukoramo. Iki ni ikintu dutezeho byinshi cyane.”
Kuri uyu munsi kandi Women in Finance Rwanda (WIFR) yasinye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cya The Chartered Institute for Securities & Investment (CISI) kizobereye mu gutanga amahugurwa mu rwego rw’imari aho bazafatanya mu kongerera ubushobozi abagore bari muri uru rwego mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!