Kuri uyu wa Kane ya 9 Nzeri 2021, nibwo Minisitiri Gatabazi, yatashye ku mugaragaro uru ruganda rwenga inzoga za liqueurs.
Gatabazi yavuze ko uru ruganda ari kimwe mu bisubizo byo gukemura ikibazo cy’abajyaga banywa inzoga zitujuje ubuziranenge, zikabagiraho ingaruka.
Ati “ Ni byiza kubera ko ni mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona ibinyobwa bikoze neza bifite ubuziranenge bidashobra kwangiza imbiri yabo, hakabaho no kwinjiza amafaranga duhereye ku yarugiyeho arwubaka n’ahabwa abakozi barukoramo no ku ruhande rw’imisoro rwinjiza .”
Yaboneyeho gusaba abayobozi kujya bagenzura niba ibyo abaturage banywa biba byanyuze mu nganda zemewe kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa no kunywa inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.
Habimana Faustin unywa inzoga za Ingufu Ltd, yabwiye IGIHE ko inzoga urwo ruganda rwenga ari nziza ndetse zagabanyije umubare w’abantu banywaga izitujuje ubuziranenge.
Ati “ Kuva Ngufu zaza ubona ko abantu byibuze batagikunda kunywa inzagwa kubera ko ziba zihendutse. Nkanjye rwose mbere ninyweraga akagwa n’utundi tuyoga tuva muri Uganda ariko kuva Ngufu yaza nahise nzivaho.”
Umuyobozi w’Uruganda rwa Ingifu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel, na we yashimangiye ko urwo ruganda rufitiye akamaro abaturage ndetse na Leta.
Ati “Rufite akamaro kanini kuko nk’ubu twahaye akazi abantu benshi batuye hano dukorera kandi buri mwaka turasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.”
Nyuma y’aho uru ruganda rwa Ingufu rutanshywe ku mugaragaro, benshi bemeza ko rushobora kuba igisubizo ku baturage bahoraga banywa inzoga zitujuje ubuzirange zikabagiraho ingaruka bitwaje ko zihendutse .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!