00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyangombwa byose byararangiye! Amb Gatete ku by’umushinga wa Gari ya Moshi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 September 2021 saa 03:44
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yatangaje ko mu bihe bya vuba haratangira ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uhanzwe amaso n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umushinga watangiye kuganirwaho mu 2000 hagati y’u Rwanda na Tanzania, aho ibihugu byombi byaje kwemeranya kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzava mu Mujyi wa Dar es Salaam, ugakomeza ukagera Isaka, Rusumo muri Kirehe ndetse ukarangirira i Kigali.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Mu 2018, nibwo ibihugu byombi byashize umukono ku masezerano yo gutangira kubaka uyu muhanda. Kuva icyo gihe hatangiye inyigo y’ibizakenerwa, aho amafaranga azaturuka n’ibindi.

Inyigo iheruka gukorwa, yagaragazaga ko u Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Amb Gatete Claver yavuze ko ibiganiro byose byarangiye ndetse n’inyigo yarangiye ubu hasigaye inama ya nyuma.

Ati “Hari ibintu bibiri byakozwe; icya mbere ni ibikenewe byose kugira ngo hatangire ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, icya kabiri ni ugutangira inyigo y’ibikenewe mu kubaka uwo muhanda. Muri make akazi kose k’ibanze kararangiye”

Yakomeje agira ati “Ibisigaye ni ukugira ngo dukorane na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ni nayo yadufashije gukora iyo nyigo kugira ngo noneho twicare tunavuge duti amafaranga arava he yo kubaka uyu muhanda? Ayo dufite arangana gute, ayo dukeneye angana gute, yadufasha gute, ubu nibyo turimo kuganira.”

“Hariho rero inama iteganyijwe mu gihe gito tuzamenya igihe izabera kugira ngo icyo gihe turebe ko twarangizanya n’ikibazo cy’amafaranga,. Nikirangira rero nibwo hazahita hatangira imirimo yo kubaka.”

Minisitiri Gatete yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y'impande ziri mu mushinga, igisigaye ari ugushyira mu bikorwa

Ku ruhande rwa Tanzania, uyu mushinga wo kubaka wo waratangiye kuko ibikorwa byo kubaka umuhanda uva i Dar es Salaam ugera mu Mujyi wa Isaka yaratangiye , ubu igisigaye ni ugutangira kubaka ku Isaka kugera mu Rwanda.

RDC yaje gusaba kwinjira mu mushinga

Muri rusange u Rwanda rufite imishinga ibiri ya Gari ya Moshi. Umwe wo mu muhora wa ruguru, Mombasa-Nairobi ugakomeza Kampala kugera mu Rwanda. Gusa Minisiteri y’Ibikorwa remezo itangaza ko hazakomeza ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda kuko imirimo yo gukomeza uwo mushinga yahagaze.

Undi mushinga ari nawo uhanzwe amaso ni uwo ku muhora wo hagati [Central Corridor], kuva Dar Es Salam-Mologolo ahari ibirometero 205. Iyo nzira iri gukorwa igeze kuri 83% muri Tanzania.

Hari n’igice cy’ibirometero 306 kigeze kuri 32% kiva Morogoro kugera Maktopola. Kuva Maktopola kugera Tabora nabwo hari ibirometero 294 noneho wava Tabora ukaba aribwo ugera Isaka.

Ubunini bw’uyu mushinga n’inyungu ibihugu byombi biwutegerejemo byatumye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaza ubushake bwo kwinjira muri uwo mushinga aho kugira ngo umuhanda urangirire i Kigali, haza icyifuzo cy’uko wazakomeza i Goma cyangwa Bukavu.

RDC yiteze ko iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzajyamo gari ya moshi y’umuriro igenda kilometero 120/h mu gihe itwaye abagenzi na 180/h mu gihe itwaye ibicuruzwa.

Minisitiri Amb Gatete yavuze ko abakuru b’ibihugu byose uko ari bitatu bamaze kuganira ndetse bemeza ko uyu muhanda uzava muri Tanzania, ukanyura mu Rwanda ukomeza muri RDC.

Ati “Muri Tanzania baratangiye bava Dar es Salaam bari hafi kugera Isaka, ariko noneho undi mushinga wagombaga kuva Isaka - Rusumo ukagera na hano i Kigali. Nyuma haje gufatwa ikindi cyemezo cyo kuvuga ngo kuki uyu mushinga ugarukira hano muri Kigali gusa? Noneho hemezwa ko umushinga ukomeza no muri Congo bigatuma ibihugu byose bihahirana.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kizaba gisigaye rero ni ukugira ngo hakorwe inyigo yo kuva hano ugera muri RDC kuko icyemezo cyafashwe nyuma, ubwo rero ni ukugira ngo iyo nyigo ishobore kuba yakorwa noneho mu gihe tucyubaka uyu muhanda wa mbere, nurangira tuzakomezanye no kubaka ukomeza muri RDC, ariko noneho akazi kazabe katangiye.”

Hakenewe inzobere mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda, rwasinyanye amasezerano na Zimbabwe y’imikoranire n’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi, gutizanya abakozi n’ubumenyi mu guteza imbere urwego rw’ingendo za gari ya moshi n’ibindi.

Zimbabwe, ni igihugu gifite urwego rwa gari ya moshi rukomeye ndetse uretse kugira ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano urwo rwego, hari n’amashuri yigisha ibijyanye no kubaka imihanda ya za gari ya moshi ndetse no kuzikora mu gihe zagize ibibazo.

Minisitiri ushizwe gutwara abantu n’ibintu n’iterambere ry’ibikorwa remezo, Felix Tapirwa Mhona yavuze ko igihugu cyabo cyiteguye gufasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kurufasha kwitegura gutangira umuhanda wa gari ya moshi.

Ati “Amasezerano dusinye hano ni ajyanye no kubaka ubushobozi, kandi Zimbabwe twakoze ibi bintu kuva mu myaka ishize ndetse dufite n’inzira za gari ya moshi zimaze igihe kirekire zikora. Ubufatanye twagiranye n’u Rwanda rero ni ukugira ngo tubasangize ubwo bunararibonye.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko mu Rwanda hasanzwe hari abantu bize ibijyanye no kubaka imihanda ya gari ya moshi, ariko bakaba nta bumenyi ngiro bafite kuko uretse kubyiga mu mashuri nta handi babishyize mu bikorwa.

Munyampenda kandi avuga ko uretse ibijyanye no kubaka imihanda ya gari ya moshi, hari n’ibindi bijyanye no gutwara za gari ya moshi, kuzikanika mu gihe zagize ikibazo n’ibindi bijyanye nabyo byose u Rwanda rwizeye kuzigira kuri Zimbabwe.

Gari ya moshi itegerejwe mu Rwanda izanyura mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kicukiro; yitezweho kuzifashishwa mu bwikorezi bw’abantu n’imizigo.

Mu minsi mike imirimo yo kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi izagera i Kigali izaba yatangiye
U Rwanda rurakoza imitwe y'intoki ku itangizwa ry'umushinga wa gari ya moshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .