00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abategura ibirori n’abambika abageni barataka igihombo batejwe na COVID-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 8 February 2021 saa 08:17
Yasuwe :

Bamwe mu bambika abageni ndetse n’abakora ibijyanye n’imiteguro y’ibirori bo mu Mujyi wa Kigali, barataka igihombo gikomeye batejwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abafite ibikorwa by’Ubucuruzi birimo kwambika abageni ndetse no gutegura ibirori, babwiye IGIHE ko bahombejwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye bimwe mu bikorwa bihagarikwa.

Niyomwungeri Teddy Marie Terese, nyiri TEDGAS Hotel yambika abageni ndetse ikanafasha abantu gutegura ibirori, yavuze ko kuva aho icyorezo cya Coronavirus kigereye mu Rwanda, bahuye n’igihombo gikomeye.

Yagize ati “Ni igihombo gikomeye ku muntu wari ufite ubu bucuruzi ari bwo bwonyine yakoraga .Urumva ko byabaye ikibazo gikomeye kuri izo serivisi twatangaga.”

Yavuze ko usibye kuba baragiriyemo igihombo kubera amabwiriza atandukanye arimo na Guma mu Rugo, byagiye bibateranya n’abakiliya babo babaga baramaze gukodesha imyenda ariko bakaza kubura uko bayibona.

Ati “Hari n’ingorane ku bantu baba baratubwiye kubaha imyenda mbere y’ubukwe, benshi bafite ibibazo ngo ntabwo tugikoze ubukwe barifuza amafaranga mu bintu bidashoboka. Ubu dufitanye ibibazo n’abakiliya benshi bifuza gusubiza amafaranga yabo.”

Yakomeje ati” Bakakubwira ngo bwarapfuye cyangwa ngo nakoze Pafu[ashaka kuvuga ko yishyingiye] ugasanga ni ikibazo . Ikibazo n’uko n’igihe ibikorwa bizaba bifunguriye, tuzatangira guha serivisi abantu twakagombye kuba twarahaye mu mwaka wa 2020.”

Birasa Eric na we ufite iduka ry’imyenda ryambika abageni mu Mujyi wa Kigali rya Ian Boutique, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bafite igihombo kuko batari gukora.

Ati”Dutegereje kumenya niba akazi katangira, ibaze ugiye ubu ngubu [gufata inguzanyo ] n’akazi kataratangira, baguha amafaranga ukishyura iki?. “

Nyuma y’aho abacuruzi bagaraje imbogamizi zitandukanye leta yashyizeho Ikigega nzahurabukungu cya Miliyari 100.

Niyomwungeri ni umwe mu bahawe amafaranga yo kuzahura ubukungu bwari bwazahajwe n’ingaruka za Coronavirus. Gusa agasaba ko bitewe n’igihombo yagize hafi cya miliyoni 200, kimwe n’abandi harebwa uburyo bakurirwaho inyungu ku ideni bafashe muri Banki.

Ati “Habonetse uburyo bwo kuziba icyuho kiri ku nyungu twishyura Banki byadufasha. Umwenda wa Banki turawemera tuzawishyura ariko ikibazo n’inyungu zikomeza ziyongera kandi tutazi n’igihe iki cyorezo cyizarangirira”.

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare, ibikorwa bimwe byari bimaze ibyumweru bitatu bifunze muri Kigali byakomorewe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abategura ibirori bagaragaje ko bagizweho ingaruka zikomeye na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .