00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe ubuki bwemewe gucururizwa ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2021 saa 11:00
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, cyatangaje ubwoko burindwi bw’ubuki bwemewe gucururizwa ku isoko ry’u Rwanda, nyuma y’iminsi hagaragara ubutujuje ubuziranenge bushobora no gutera abantu indwara.

Ubuki bwemewe gucururizwa ku isoko ry’u Rwanda buri moko arindwi, harimo ubwitwa Uburanga Honey, Aux Delices, Ishema Rwanda Natural Honey, MP Honey, BB & Daughters Honey, ABDC Honey na Gishwati Natural Honey.

Ubu buki butangajwe nyuma y’uko hashize icyumweru Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abantu barimo umugore washinjwe kugira uruganda rukora ubuki, aho yafataga ibinyesukari byitwa Maltose akura mu Bushinwa akavangamo n’ibindi binyabutabire bihindura isura ku buryo bisa nk’ubuki, ubundi akandikaho ko ari ubuki akabugurisha.

Iki kibazo cyahagurukije inzego zitandukanye, ndetse Rwanda FDA yakoze igenzura ry’inganda zikora ubuki zigera kuri 23, muri zo 10 zasanzwe zikora ubuki bwujuje ubuziranenge, eshanu zitujuje ubuziranenge ariko biterwa n’uko bwabitswe nabi, n’urundi ruganda rumwe rwasanzwe rukora ubudafite ubuziranenge mu gihe izindi zigikorerwa igenzura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .