00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro bihanitse by’amata: Umworozi ayagurisha 200 Frw, litiro itunganyije akayigura 1200 Frw

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 May 2021 saa 09:23
Yasuwe :

Amata ni ikinyobwa gikomeye mu muco Nyarwanda ku buryo afatwa nk’izimano rimara inyota, urugo arimo rukagaragara nk’urwifite rwaciye ukubiri n’inzara n’indwara zo kugwingira n’izindi zibasira abana. Bigera n’aho Abanyarwanda bavuga ko umwana wakuze neza, ari uwanyoye amata, umugeni uraye ari bushyingirwe nawe yagombaga kurya bike ahubwo akinywera amata. Ni ntagereranywa, azira gutokozwa.

Gahunda ya Girinka yashyizwemo imbaraga mu myaka ishize, yatumye umukamo wiyongera, ya mata akomeza kuba menshi ku ruhimbi kurushaho. Nko mu 2017, hari hamaze gutangwa inka 297.230 ndetse nyuma y’imyaka itatu iyo gahunda yari yamaze gutera intambwe ishimishije hamaze gutangwa inka 380.162.

Utunze inka itanga umukamo nawe kera yafatwaga nk’umuntu w’umuherwe, waciye ukubiri no gusabiriza no guca incuro. Gusa ubu, abenshi mu borozi, bagaragaza ko urebye ikiguzi cy’amafaranga umuntu atanga ku kwita ku nka, yaba ubwatsi, imiti n’ibindi ukareba n’ikiguzi cy’amata, ari ibintu bibiri bihabanye.

Iyi ngingo yagarutsweho cyane mu Nama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi, ku buryo umworozi umwe yavuze ko ubworozi bw’umukamo muri iki gihe butungura ubukora, kuko akenshi yisanga atakaza byinshi kurusha ibyo yunguka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko kibangamiye aborozi cyane. Yatanze urugero, avuga ko muri iki gihe umworozi agurisha amata ku ikusanyirizo ku mafaranga 200 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya indwara za hato na hato, agirwa inama yo kunywa amata atunganyije avuye mu ruganda aho guhita anywa amasukano amaze gukama ashobora kumutera ibibazo.

Gatabazi yavuze ko iyo amata avuye ku ruganda, agera ku muturage litiro igura 1200 Frw, amafaranga menshi ugereranyije n’ayo umworozi aba yayagurishijeho.

Yavuze ko iki kibazo gihangayikishije, hakwiriye kurebwa igikorwa ku buryo inganda zamanura ibiciro by’amata.

Yagaragaje kandi ko urebye amata atakara iyo ari gutunganywa mu ruganda ari make, ku buryo litiro imwe idatunganyijwe igabanukaho make cyane iyo iri gutunganywa ku buryo bitakwitwa ko hari menshi atakarira mu gutunganywa akaba ariyo mpamvu igiciro kiba hejuru.

Hari umworozi wari witabiriye iyi nama, wavuze ko uko ibintu bihagaze ubu, ibiciro by’amata bica intege abakora ubworozi, ko harebwa uko ahubwo amafaranga umworozi atangiraho amata ku ikusanyirizo naryo rikayashyiriza uruganda yakwiyongera kugira ngo nawe bimufashe gutera imbere.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana, yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko iki kibazo koko gihari. Yavuze ko imwe impamvu umuntu ajya kugura litiro y’amata y’uruganda rwa Inyange akayigura 1200 Frw ari uko aba aguze amata yafunzwe neza ashobora kumara umwaka abitswe.

Ariko ngo iyo agiye kuri “Milk Zone” ahagurishirizwa amata aba ashobora gukoreshwa mu gihe gito, ho litiro iba igura amafaranga 500 Frw.

Yanagarutse ku zindi mpamvu zitera ubu bwiyongere avuga ko hari ikibazo cy’ubuke bw’inganda zitunganya umusaruro w’amata, gusa ashimangira ko muri gahunda z’igihugu harimo kuzongera aho yatanze urugero ku ruganda ruteganyijwe mu Karere ka Nyagatare ruzagira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Ikindi kibazo gitera ubu bwiyongere yavuze ko ari ibiciro by’amashanyarazi akenerwa n’inganda bikiri hejuru ku buryo nabyo bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro, gusa ashimangira ko ibi biciro bihanitse by’amata bizwi kandi hari gushakwa uko byagabanuka.

Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yavuze ko muri gahunda yo gukundisha Abanyarwanda gukoresha ibikomoka iwabo, bikwiye ko ibiciro by’amashanyarazi bigabanuka bikajyana n’ibiciro byo ku isoko.

Perezida Kagame yavuze ko ibintu nk’ibi bimaze igihe bivugwa, ariko iteka impamvu zitangwa zatumye bidakosoka ari zimwe, bityo ko bikwiye ko abayobozi basobanura mu buryo bufatika impamvu gahunda nk’izi zireba umuturage zidindira aho guhora mu magambo amwe.

Mu 2018 ni bwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho igiciro cy’amata kigomba kubahirizwa n’inzego zitandukanye hagamijwe icyo yari yise ‘guteza imbere umworozi’.

Icyo gihe, umworozi yagurishaga ku ikusanyirizo litiro imwe y’amata ku mafaranga 180 Frw, byanzurwa ko yiyongera akajya ahabwa 200 Frw kuri litilo. Iryo kusanyirizo ryo rikazajya rigurisha litilo ku 220 Frw.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabwe kugira icyo ikora ku buryo igiciro cy’amata avuye ku ruganda kigabanuka
Ikusanyirizo ryishyura umworozi amafaranga 200 Frw kuri litiro, rikunguka 20 Frw iyo riyashyikirije uruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .