00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitasiyo za Kobil mu Rwanda ziri guhindurirwa amazina nyuma yo kugurwa na Rubis

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 April 2021 saa 01:48
Yasuwe :

Sitasiyo zirenga 50 zicuruza ibikomoka kuri peteroli za sosiyete y’abanya-Kenyam Konel Kobil ziri guhindurirwa amazina hirya no hino mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri iyi sosiyete yegukanwe na Rubis énergie ikomoka mu Bufaransa yari isanzwe ikorera mu bihugu 12 byo muri Afurika.

Rubis énergie itaragiraga amashami muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati yamaze kugura Konel Kobil yari ifite amashami mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Zambia na Ethiopia. Ubu Rubis igiye kugira amashami mu bihugu 18 bya Afurika.

Konel Kobil yaguzwe na Rubis muri Werurwe 2019, igurwa miliyari zisaga miliyari 328 Frw.

Uhagarariye Rubis mu Rwanda, Faith Irungu, yabwiye IGIHE ko batangiye guhindura amazina ya sitasiyo za Konel Kobil zikitwa Rubis Energy Rwanda.

Ati “Turi guhindura amazina, ubu twahereye kuri sitasiyo iri hafi y’ikibuga cy’indege (cya Kanombe). Ubu ugiye wasanga yitwa Rubis, tuzagenda duhindura n’ahandi kugeza amasitasiyo yose ya Kobil ahindutse Rubis.”

Yongeyeho ko guhindura amazina bifata igihe kinini, aho bateganya ko bizatwara imyaka itatu kugira ngo zose zihindurwe.
Mu bizahinduka nyuma y’uko Rubis yegukanye izi sitasiyo, Irungu yavuze ko hazashyirwaho amakarita y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kugura ibikomoka kuri Peteroli Kobil itagiraga.

Yagize Ati“Icyo abanyarwanda twabizeza ni uko tuzabaha serivisi nziza ku masitasiyo yacu. Tuzashyiraho amakarita ya Rubis yo kugura ibikomoka kuri peteroli Kobil itagiraga, ndetse tuzashyiraho n’amaguriro (shop) meza cyane kuburyo nuparika imodoka yawe uzaba ufite aho wajya gufata icyo kurya.”

Yavuze ko kandi abakozi bari guhabwa amahugurwa kuburyo abantu bose bazajya banyurwa na serivisi bahawe.

Rubis yo muri Kenya yamaze kugirana amasezerano na restaurant ya Brioche ikomoka mu Bufaransa ifite amashami hirya no hino harimo no mu Rwanda, icuruza ikawa, imigati n’ibindi.

Faith Irungu yavuze ko mu Rwanda ho bataragirana amasezerano na Brioche ariko biri mu nzira.

Uretse Rubis yaguze Kobil, Vivo Energy Rwanda nayo iherutse kwegukana sosiyete za ENES na GEMECA, ubu ifite sitasiyo 40 zicuruza ibikomoka kuri peteroli.

Kugeza ubu mu Rwanda hakorera sosiyete zirenga esheshatu zicuruza ibikomoka kuri peteroli.

Mu 2020, u Rwanda rwakoresheje miliyoni 348.7$ mu kugura toni 691.400 z’ibikomoka kuri peteroli.

Amasitasiyo ya Kobil mu Rwanda agiye guhindurwa Rubis(Ifoto: The New Times)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .