00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasinye amasezerano yo kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 March 2021 saa 12:50
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa na Guverinoma y’u Bushinwa kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, basinye amasezerano azatuma Abanyarwanda bemererwa kujya bohereza urusenda rwumye ku isoko ry’u Bushinwa.

Abahinzi n’abacuruzi b’abanyarwanda bari bamaze igihe bemerewe kohereza urusenda rubisi mu Bushinwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yavuze ko aya masezerano ari amahirwe akomeye ku bahinzi b’urusenda b’u Rwanda.

Kimonyo yashimiye umubano ukomeye ukomeje kugaragara hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu nzego zose by’umwihariko ubucuruzi n’ishoramari.

Umuhinzi w’urusenda Twahirwa Diego aherutse kubwira Jeune Afrique ko kuva yatangira kohereza umusaruro we mu Bushinwa mu 2019, yasanze ari ryo soko ritekanye kandi rikura umunsi ku munsi.

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda watumye abahinzi nkanjye dukabya inzozi. Isoko ry’u Bushinwa ririhariye ugereranyije n’andi kubera ko ryakira ibicuruzwa by’ingeri nyinshi nta mananiza abayeho.”

Twahirwa yavuze ko iri soko ry’u Bushinwa ryamwaguriye umushinga, uva ku buso bwa hegitari esheshatu ugera ku hegitari 160. Ibyo yabigejejweho n’amasezerano ya miliyoni 10$ yasinyanye na Sosiyete y’Abashinwa, amwemerera kugemura toni 50.000 z’urusenda buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Umwaka ushize hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwacuruje toni 60 z’urusenda ku isoko ry’u Bushinwa.

Ambasaderi Komonyo yavuze ko aya masezerano ari amahirwe akomeye ku bahinzi b'urusenda mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .