Muri iyo mirimo yahanzwe na RSSB harimo 1.741 yahanzwe imbere muri uru rwego n’indi ingana na 224.700 yahanzwe binyuze mu bigo bikorana na RSSB birimo ibitanga serivisi z’itumanaho, ubwubatsi, ibigo by’imari n’ibindi.
Iyi mibare yatangarijwe mu kiganiro RSSB yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Werurwe 2024.
Cyagarukaga kuri raporo ya 2022/2023 igaragaza uburyo uru rwego ishoramari ryarwo, ryagiye rikorwa hibandwa cyane ku kubungabunga ibidukikije, iyubahirizwa ry’imibereho myiza y’abakozi n’abaturage n’imiyoborere myiza, mu rwego rwo kuzuzanya n’ibyerekezo binyuranye by’igihugu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko imyinshi muri iyo mirimo yagiye ihangwa ari isanzwe nk’ubwarimu, ubwubwatsi, iyo mu rwego rw’imari, hakaba n’abandi bagiye bafashwa kwihangira imirimo binyuze mu mishinga yabo.
Yagize ati “Bimwe mu bigo dushoramo imari birimo amabanki, binyuze muri serivisi bitanga ba rwiyemezamirimo benshi baboneramo amahirwe. N’umuntu ufite umushinga cyangwa ufite igitekerezo hari ibigo dukorana bitanga ubwo bufasha. Amakuru aba ahari, icyo dushaka ni uko abantu batinyuka bakagana ibigo bibafasha mu nzego zitandukanye.”
Kuri ubu mu bakozi 1.741 ba RSSB, 41.7% ni abagabo mu gihe 58.3% ari abagore. Mu mirimo 224.700 yahanzwe mu bindi bigo bikorana n’uru rwego, 67,7% ifitwe n’abagabo mu gihe 32,3% ariyo ifitwe n’abagore.
Muri rusange mu mirimo isanzwe ingana na 3.412.870 kuri ubu iri mu Rwanda, abagabo bihariye 62,5% mu gihe abagore ari 37,5%.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko RSSB, nk’urwego rw’imari rukomeye mu Rwanda, rugomba gufata iya mbere mu kwerekana ko akazi kagomba gukorwa neza ibidukikije bibungabungwa, bigakorwa n’abantu babayeho neza, ku buryo n’ibyemezo bafata bifatwa mu murongo muzima.
Ati “Ikindi ni uko mu mikorere yacu dushyira uburinganire imbere, ibi bishimangirwa n’imibare y’abakozi muri uru rwego aho 58% by’imirimo ifitwe n’abagore gusa, ariko ntituzarekera aha kuko ni byinshi dukomeje gushyiramo imbaraga, ku buryo ubuzima bw’abaturarwanda mu nzego zose bukomeza kuba bwiza tubigizemo uruhare.”
RSSB yashinzwe mu 2009, ubu ikaba icunga gahunda esheshatu zirimo ibijyanye no guteganyiriza isabukuru, Pension, ibijyanye n’impanuka zikomoka mu kazi, Ubwisungane mu Kwivuza, RAMA, ibijyanye n’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire, Ejo Heza. Ni gahunda zirimo izireba abenegihugu aho bari hose kimwe n’abanyamahanga baba mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!