00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha bitanu byiganje mu nkiko zo mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 July 2023 saa 06:24
Yasuwe :

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bugaragaza ko bwashyikirijwe dosiye z’ibyaha bitandukanye 93.371 zakurikiranywemo abantu 116.349 guhera muri Nyakanga 2022 kugera muri Kamena 2023.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko abagabo ari bo biganje mu gukora ibyaha mu Rwanda aho abakurikiranywe bangana na 99.913, ab’igistinagore bakaba ibihumbi 16 gusa.

Ubusanzwe Ubushinjacyaha bugira inshingano zo gukurikirana ikirego cyatanzwe yaba icyo bwagejejweho n’Ubugenzacyaha cyangwa abantu ku giti cyabo.

Ibirego bushyikirizwa bushobora kubifataho umwanzuro wo kuba bwashyingura dosiye bitewe n’uko nta bimenyetso bihagije, gushaka ibimenyetso byisumbuyeho cyangwa kutabiregera urukiko.

Muri uyu mwaka bigaragara ko mu madosiye yakiriwe mu Bushinjacyaha ayaregewe mu nkiko angana na 45.403, hashyingurwa arenga 43.092 mu gihe kuri ayo madosiye atarafatwaho umwanzuro ari 4.876.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko amadosiye bwashyikirijwe uhereye ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, yakozwe ku kigero cya 94% ibintu bitanga icyizere mu gukurikirana ibyaha.

Ibyaha bitanu byiganje cyane mu nkiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 ibyaha byiyongereye cyane gusa imibare yerekana ko urubyiruko rufite imyaka 18 kugera kuri 30 ari rwo rwigaje kimwe n’abafite imyaka 31 kugera kuri 40.

Ibyaha byiganje mu nkiko zo mu Rwanda birangajwe imbere n’ubujura bugize 33% y’ibyaha byose byakiriwe mu Bushinjacyaha bw’u Rwanda.

Amadosiye 31.593 arebana n’icyaha cy’ubujura niyo yashikirijwe Ubushinjacyaha akurikiranywemo abantu barenga ibihumbi 40.

Imibare igaragaza ko abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bangana 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 59% by’abagikurikiranyweho bose.

Abafite hagati y’imyaka 14 na 18 nabo bangana na 4,3% n’aho abari hagati y’imyaka 30 na 40 ni 24,1% ni mu gihe abafite hejuru yayo bangana na 12,7%.

Iki cyaha cyiganje mu bakiri bato ariko hari n’abafite guhera ku myaka 61 kujyana hejuru bagikurikiranyweho 414, ni ukuvuga ko bagize 1,1%.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake nacyo kiri mu byaha byagaragaye cyane mu nkiko zo mu Rwanda cyane ko amadosiye agishingiyeho agize 25% by’ayakurikiranywe, aho yakurikiranywemo abantu 28.333.

Abagikurikiranyweho bayobowe n’urubyiruko rungana 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 bagize 31.7%, abafite 41 kugera kuri 50 bagize 16,9% mu gihe abafite hagati y’imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.

Icyaha cya gatatu cyiganje cyane mu nkiko zo mu Rwanda muri uyu mwaka ni icyo gukoresha ibikangisho, iki cyakurikiranyweho abantu 5.434 kikaba kigize 6% by’amadosiye yose yakurikiranywe. Aha naho urubyiruko ni rwo ruza imbere kuko rugize 34,8% by’abagikurikiranyweho.

Muri uyu mwaka wa 2023 kandi Ubushinjacyaha bugaragaza ko bwakiriye amadosiye y’icyaha cy’ubuhemu arenga 5.238, yakurikiranywemo abantu 5.802 bagizwe n’urubyiruko 2.981.

Icyaha kiza ku mwanya wa Gatanu mu nkiko z’u Rwanda ni icyo gusambanya umwana cyakurikiranyweho abarenga 4.687. Amadosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha angana 6% by’amadosiye yose bwakiriye muri uwo mwaka.

Iki cyaha cyakurikiranyweho abantu bo mu byiciro bitandukanye barimo abafite hagati y’imyaka 14 na 17 bangana na 458, abafite imyaka hagati ya 18 na 30 bangana na 2753, abafite imyaka 31 na 40 ni 905 n’aho abafite hagati y’imyaka 41 na 50 ari 324 bagizwe na 6,9%.

Kuri iki cyaha kandi hakurikiranyweho abantu bafite hagati y’imyaka 51 na 60 bangana na 146 bagize 3,1%, abafite hagati y’imyaka 61 na 70 bagikurikiranyweho ni 70 n’abafite hagati y’imyaka 71 bangana na 31 bagize 0,7%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, aherutse kubwira Abadepite ko ibyaha bikorwa biri kwiyongera nubwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zikakaye zirimo ibihano, bityo akaba ari ngomba guhindura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rikibanda cyane ku kugorora aho guhana.

Kuvugurura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryari rimaze imyaka itanu rikoreshwa, bigendanye na politiki nshya y’ubutabera mpanabyaha yo muri Nzeri 2022, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Iyi politiki ikaba ariyo izagenderwaho mu bikorwa by’inzego z’ubutabera cyane cyane ubutabera mpanabyaha mu nzego z’ubutabera mpanabyaha kandi imenyeshe impinduka zitandukanye ku bijyanye n’ubutabera n’uburyo butangwa.

Iri tegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange riri guhindurwa kugira ngo rihuzwe n’icyerekezo cy’iyi politiki cyo guhana no kugorora abakoze ibyaha no kubasubiza mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda na servisi bahabwa zigamije kubigisha kugira ngo bazasubire mu muryango ari abantu bazigirira akamaro, bakakagirira n’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .