00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanenze Urukiko rw’i Londres rwavuze ko ari ahantu hadatekanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2023 saa 01:24
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko umwanzuro w’urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza ku bimukira, ureba urwego rw’ubutabera bw’u Bwongereza, bityo ko bitumvikana uburyo urukiko ruvuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku bimukira n’abashaka ubuhungiro.

Ni nyuma y’umwanzuro w’Urwo rukiko rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Ubwo yasomaga iki cyemezo, Umucamanza Ian Burnett, yavuze ko na we atemera ko abimukira bazaba bafite ibyago byo kuvanwa mu Rwanda bajya mu bihugu byabo, ariko ngo "si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa."

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yanenze ibyatangajwe n’uru rukiko, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu kiri mu bitekanye ku Isi n’intangarugero mu kwita ku mpunzi.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi kandi rwemewe na HCR n’indi miryango mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwita ku mpunzi. Twateye intambwe ifatika mu guhangana n’ibibazo bitera ubwiyongere bukabije bw’abimukira.”

Makolo yavuze ko u Rwanda ruzi uburemere bwo kuba umuntu yahunga akava mu gihugu cye no kuba yajya gutangira ubuzima ahandi.

Ati “Nka Sosiyete, nka Guverinoma, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Buri wese wimukiye hano binyuze muri ubu bufatanye, azabwungukiramo”.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rusabwa kugira ngo ubu bufatanye bugerweho, kugira ngo buce burundu icuruzwa ry’abantu rikorwa hitwaje ko ari abimukira.

Ati “Ubwo abimukira bazaba baje [bageze mu Rwanda], tuzabakira tubahe ubufasha bakeneye kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda.”

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, bivuze ko inzira isigaye ari ukwitabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Ni icyemezo kitaza kugwa neza ubuyobozi bw’u Bwongereza, bwifuzaga umuti urambye ku kibazo cy’abimukira bakomeza kwisuka mu gihugu mu buryo butemewe, bakoresheje ubwato butoya.

Mu 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano, azatuma u Rwanda rwakira abimukira bageze mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Mu gihe bageze mu Rwanda, bazajya bahabwa ibyangombwa by’ibanze, abashaka kuhaba bafashwe gutangira ubuzima, abashaka ibindi bihugu bibakira babihashakire ndetse n’abashaka gusubizwa iwabo bafashwe.

U Bwongereza buvuga ko bizaca intege abakomeje kwishyira mu kaga bakinjira muri icyo gihugu nta burenganzira bwo kucyinjiramo bafite, bigafasha Leta kandi kugabanya ikiguzi itanga ngo ibiteho mu gihe haba hatarafatwa umwanzuro ku kubaha ubuhungiro cyangwa kubasubiza aho baje baturuka.

U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda kwita kuri abo bimukira mu gihe dosiye zabo zikigwa ndetse no gutanga umusanzu kugira ngo batangire ubuzima bushya.

Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bagera mu Rwanda muri Nyakanga 2022 ariko byaje guhagarikwa n’urukiko ku munota wa nyuma kuko imiryango irengera abimukira mu Bwongereza yatanze ikirego ivuga ko bitubahirije amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yanenze Urukiko rw’i Londres rwavuze ko mu Rwanda ari ahantu hadatekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .