Muri rusange, Umunyarwanda umwe arya imbuto mu minsi ibiri mu cyumweru mu gihe imboga azirya nibura iminsi ine mu cyumweru.
Ubusanzwe umuntu aba akwiriye kurya imboga n’imbuto zingana n’amagarama 400 z’amoko atanu atandukanye ku munsi, mu kwirinda indwara zitandura.
Umujyi wa Kigali uyoboye izindi ntara mu kugerageza kurya imbuto n’imboga aho umuturage waho arya ubwoko bw’imbuto nibura bumwe ku munsi, bakabikora mu minsi 2,5 mu cyumweru.
Bugaragaza ko ku bijyanye n’imboga, buri muturage utuye i Kigali azirya nibura iminsi itanu mu cyumweru, nubwo muri icyo gihe cyose aryamo iz’ubwoko nibura bubiri.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 30 Kamena 2023, bwakozwe mu 2022. Bwagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS), Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Icy’Ibarurishamibare, NISR, buterwa inkunga n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.
Bwakorewe ku bantu barenga 5,676 bafite imyaka kuva kuri 18-69 aho abagore bagize 62,5% mu gihe abagabo bari bafite 37,5%.
Mu bijyanye no kurya imbuto, Umujyi wa Kigali ukurikiwe n’Intara y’Iburasirazuba aho umuturage arya imbuto mu gihe kingana n’iminsi 1,8 mu kimwe no mu Ntara y’Amajyepfo.
Izo ntara zikurikirwa n’iy’Amajyaruguru igeza ku minsi 1,7, hagaheruka iy’Iburengerazuba aho umuturage waho arya imbuto mu minsi 1,6 mu cyumweru.
Mu bijyanye no kurya imboga Abanya-Kigali bakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba umuturage wayo azirya iminsi 4,5 mu cyumweru, mu Burasirazuba bikaba iminsi 4.3% mu gihe umuturage wo mu Ntara y’Amajyaruguru we arya imbuto mu gihe cy’iminsi 3,9, umuturage wo mu Majyepfo akazirya iminsi 3,7 mu cyumweru.
Byagaragaye ko abagore barya imboga cyane kurusha abagabo mu Rwanda kuko nibura umugore umwe arya imbuto iminsi 4.5 mu gihe umugabo azirya iminsi ine.
Ku bijyanye n’imbuto, umugore wo mu Rwanda azirya iminsi 1.7 mu cyumweru mu gihe umugabo azirya iminsi 1.6 mu cyumweru.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi, yavuze ko muri rusange kurya imbuto n’imboga bikiri hasi cyane kuko byagakwiriye kuba buri munsi.
Ati “Igitangaje ni uko abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ari bo barya imbuto n’imboga ugereranyije n’abo mu ntara kandi ari ho ziva. Ni ukwigisha abantu ariko tugakora no ku buryo ziboneka kuko ibiciro bitari hasi cyane. Tuzakorana n’inzego nka minisiteri z’ubuhinzi n’ubucuruzi kugira ngo imbuto n’imboga zinabonekere ku giciro kidakomereye.”
Yavuze ko nubwo bahanganye n’ibituma indwara zitandura ziyongera, ngo n’uburyo bwo kuzivura bwariyongereye kuko ubuvuzi bwazo butakiri mu bitaro bikuru gusa ahubwo bwageze no mu bigo nderabuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!