00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ubushakashatsi ku ngaruka Covid-19 yagize kuri serivisi zo kubaga abarwayi mu Rwanda

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 28 June 2023 saa 08:51
Yasuwe :

Ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, kuri uyu wa 28 Kamena 2023, ryamuritse ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro 22 bya leta n’ibyigenga, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kitagabanyije cyane itangwa rya serivisi zo kubaga abarwayi kuko abakiriwe mu mwaka wa mbere wacyo bajya kungana n’abakiriwe mu 2021.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, batewe inkunga n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikurikirana imirimo yose y’ishyirwa mu bikorwa ryabwo.

Dr. Christophe Mpirimbanyi wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi akaba n’umuganga w’inzobere mu kubaga, ubwo yabumurikaga ubushakashatsi yavuze ko ibyabuvuyemo bigaragaza urwego rwiza u Rwanda rugezeho mu guteza imbere inzego zirimo n’urw’ubuvuzi.

Ati ‘‘Bivuze ko ubuvuzi bw’u Rwanda buri gutera imbere, kuko inzego zitandukanye zigenda zitera imbere n’urwego rw’ubuzima na rwo ruri gutera imbere ariko cyane cyane by’umwihariko mu byo kubaga’’.

Dr. Mpirimbanyi yavuze ko hatagaragaye ikinyuranyo gikabije mu gutanga izo serivisi haba mu barwayi babazwe mu mwaka umwe mbere ya Covid-19 n’ababazwe mu mwaka yagereyemo mu Rwanda, aboherejwe mu bitaro bikuru ndetse n’abarwayi bajyanwe mu nzu z’indembe (ICU).

Gusa yavuze ko na mbere y’icyorezo cya Covid-19 hari hasanzwe hari umubare munini w’abaturarwanda bakenera kuvurwa babazwe, umubare wabo akaba ari munini ugereranyije n’abaganga bashobora gutanga iyo serivisi.

Avuga ko no mu gihe cy’icyorezo ari ko byari bimeze bityo ko hakenewe gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zatangiye zo kwigisha abantu benshi bashobora gutanga ubwo buvuzi.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko guhera muri Werurwe 2019 kugeza muri Gashyantare 2020 mbere ya Covid-19 habazwe abarwayi 35,704, mu gihe guhera muri Werurwe 2020 kugeza muri Gashyantare 2021 habazwe 35,151.

Mu byazanye icyo kinyuranyo harimo kuba hari abarwayi bakeneraga kuvurwa babazwe bagakomwa mu nkokora na gahunda ya ’guma mu rugo’ yashyizweho mu kugabanya umuvuduko abantu banduragaho Covid-19.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yavuze zo ibyavuye muri ubu bushakashtsi byagezweho kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, akaba ari na cyo gikenewe cyane mu kwihutisha iterambere ry’ubuvuzi muri rusange.

Ati ‘‘Gukorera hamwe, kubazwa ibyo dukora no gutekereza mu buryo bwagutse. Ni ukuvuga ngo rero ibi byose ni ubutumwa, ni uko abantu bagiye hamwe bakora mu buryo budasanzwe ariko bakabazwa n’inshingano hanyuma tugatekereza no mu buryo bwagutse bwo gusangiza abandi ibyakozwe binyuze mu bushakashatsi’’.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bushakashatsi nk’ahantu hanyujijwe inkunga y’amafaranga yakoreshejwe mu ishyirwa mu bikorwa ryabwo, ndetse n’itsinda ryabukoze ni ho ryaherewe amahugurwa.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, Prof. Nkusi Agaba Emmy akaba n’inzobere mu kubaga ubwonko n’urutirigongo, yavuze ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu gukora ubushakashatsi bwagutse mu bijyanye no gutanga serivisi y’ubuvuzi bwo kubaga.

Yashimiye inzego cyane cyane iza leta zikomeje kubigiramo uruhare kuko hamenyekana igikenewe mu guteza imbere uru rwego.

Ati ‘‘Ati ‘‘Dusanzwe dukora ubushakashatsi ariko buto budakenera inkunga nini, ubu rero ni bumwe mu bushakashatsi ubundi tuba dushaka gukora bunini. Gukora ubushakashatsi buzenguruka igihugu cyose uba ukeneye ubushobozi bwinshi. (…) Turashimira rero NCST yateye inkunga Ubu bushakashatsi muri gahunda yihariye yari yashyizeho mu bushakashatsi bureba kuri iki cyorezo, tunashimira Leta y’u Rwanda muri rusange mu guteza imbere ubushakashatsi".

Iyi gahunda yari yashyizweho na Leta mbere y’uko ubu bushakashatsi bukorwa (special collaborative research grants to address Covid- 19 pandemic), yari igamije gutera inkunga ubushakashatsi butandukanye harebwa ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize mu nzego zirimo n’urw’ubuzima, hagafatwa ingamba zo guhangana n’izo ngaruka hashingiwe ku byavuye mu bushakashatsi.

Ikorwa ry’ubu bwo mu buvuzi bwo kubaga ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw yatanzwe na NCST, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikurikirana ibikorwa ryabwo n’ikoreshwa ry’ayo mafaranga.

Ubu bushakashatsi kandi bwagizwemo uruhare n’izindi nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), Ibitaro bya La Croix du Sud bizwi nko kwa ‘Nyirinkwaya’ n’abandi.

Dr. Christophe Mpirimbanyi wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yavuze ko ibyabuvuyemo bigaragaza uko u Rwanda rumaze gutera imbere mu buvuzi cyane cyane ubwo kubaga
Umuyobozi w’Ihuriro ry'abaganga babaga mu Rwanda, Prof. Nkusi Agaba Emmy, yashimiye Leta y'u Rwanda yatanze inkunga ynyujijwe muri NCST hagakorwa ubu bushakashatsi
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya, Augustin yavuze kou ubu bushakashatsi bwagenze neza kubera ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .