Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena nibwo itsinda ry’abaganga b’Abashinwa riri mu Rwanda, ryifatanyije n’abanyeshuri bahugurirwa muri Confucius Institute, mu kwizihiza imyaka 60 ishize u Bushinwa butangiye kohereza abaganga mu mahanga, mu gufasha ibindi bihugu guteza imbere ubuvuzi bwabyo.
Itsinda riri mu Rwanda kuri ubu ni irya 23, rikaba ritanga umusanzu mu buvuzi bugezweho mu bitaro bitandukanye nka Masaka na Kibungo.
Umwe muri izi nzobere, Dr. Yuan Mengxian yagaragaje ko hari ibimera gakondo byifashishwa mu buvuzi mu Bushinwa, bishobora guterwa mu Rwanda bikifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye bitabaye ngombwa ko hifashishwa imiti yo mu nganda.
Dr. Yuan Mengxian yatanze urugero ku ndwara ya malaria iboneka mu bihugu byinshi bya Afurika, yerekana ko ikimera cyizwi nka Artemisia annua ari umuti mwiza wakwifashishwa mu guhashya iyo ndwara, nkuko gifite akamaro gakomeye mu buvuzi gakondo bw’u Bushinwa.
Abanyeshuri nabo bagaragaje ko hari n’ibindi bimera byinshi byahoze byifashishwa mu buvuzi gakondo bw’u Rwanda, nyamara bigenda bikendera kubera kutitabwaho cyangwa kudakorwaho ubushakashatsi, ngo biba byafasha mu buvuzi bugezweho.
Basabye ko habaho ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bugamije guteza imbere ubuvuzi gakondo bwunganira ubuvuzi bugezweho.
Izi nzobere kandi zasobanuriye aba banyeshuri ibindi bintu bitandukanye biranga umuco w’Abashinwa nk’iminsi mikuru, icyo isobanuye mu mibereho y’Abashinwa n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!