Abagore ni bo bagize umubare munini aho bangana na 7.4% bavuye kuri 4.7% mu 2013 mu gihe abagabo bafite 1.3% bavuye kuri 0.8%. Umujyi wa Kigali ufite 12.1%. Ukurikiwe n’Intara y’Uburasirazuba ifite 3.8%, iy’Amajyepfo igakurikiraho na 3%, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 2.7% mu gihe Intara y’Uburengerazuba yo ifite 2.2%.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 30 Kamena 2023, bwagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igishinzwe ibarurishamibare, NISR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Ababiligi cy’iterambere cya Enabel.
Bwakorewe ku bantu 5676 bari hagati y’imyaka 18-69, abagore nibo bari bihariye umubare munini aho bangana na 62.5%, abagabo bakangana na 37.5%. Bwatwaye agera kuri miliyoni 500 Frw ku nkunga ya Enabel.
Abari hagati y’imyaka 30-44 bakoreweho ubushakashatsi banganaga na 2383, abari hagati y’imyaka 18-29 bo banganaga na 1310 na ho abari hagati y’imyaka 45-59 bari 1293 mu gihe abaturage bangana na 60-69 banganaga na 690.
Iyo bapima igipimo cy’umubyibuho ukabije cyangwa ibiro byinshi (Body mass index: BMI) umuntu afata ibiro afite akabigabanya ubwikube kabiri bw’uburebure afite.
Iyo usanze ungana cyangwa uri hejuru ya 25kg/m2 uba ufite ibiro byinshi (overweight), imibare wabonye yangana cyanga ikaba hejuru ya 30kg/ m2. ukaba uri mu bafite umubyibuho ukabije.
Mu bijyanye n’ibiro byinshi (overweight) ni ukuvuga ngo abafite BMI ingana cyangwa iri hejuru ya 25kg/m2 mu gihugu hose bariyongereye aho bavuye kuri 14% mu 2013 bakagera kuri 18.6% mu 2022.
Abagore nibo bafite umubare munini ungana na 26.0% bavuye kuri 19% mu 2013, mu gihe abagabo bagabanyutse bagera kuri 11.5% bavuye kuri 14% mu 2013.
Nanone Umujyi wa Kigali uracyayoboye ku baturage bafite ibiro byinshi aho ufite abagera kuri 34%, ugakurikirwa n’Intara z’Uburasirazuba n’Uburengerazuba zifite 18%, Intara y’Amajyaruguru ikazigwa mu ntege na 15% hagaheruka iy’Amajyepfo ifite 13%.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi yavuze ko nubwo u Rwanda rutaragera ku rugero rukabije ku bijyanye n’umubyibuho ariko bagiye kongera imbaraga kugira ngo hirindwe ko imibare yakomeza gutumbagira.
Ati “Mwabonye ko mu Mujyi wa Kigali ari ho hari abantu benshi. Ubu tugiye kujya dukora ubukangurambaga bukubiyemo ubutumwa bw’umwihariko bijyanye n’agace dushaka kwibandaho. Niba tuvuga ku bagore babyibushye bo muri Kigali abe ari bo ubutumwa dutegurirwa.”
Ku rundi ruhande ariko n’ubwo imibare y’abafite umubyibuho ukabije n’abafite ibiro byinshi biyongereye, ibikorwa by’imyitozo ngororamubiri nka bimwe mu birwanya umubyibuho ukabije, byo byaritabiriwe muri iki gihe cy’imyaka umunani irenga aho kudakora iyo myitozo byavuye kuri 21.4% mu 2013 bigera kuri 4.6% mu 2022.
Imibare y’abagore batitabira imyitozo ngororamubiri yavuye kuri 25.9% mu 2013 igera kuri 5.6% mu 2022 mu gihe iy’abagabo yo yavuye kuri 16.4% igera kuri 3.5%. Umujyi wa Kigali niwo uri imbere mu kudakora imyitozo ngororamubiri aho ufite imibare 6.8%.
Ikurikiwe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo ifite 5.9% badakora iyo myitozo, nayo igakurikirwa n’iy’Uburengerazuba ifite 4.3%, igakurikirwa n’iy’Uburasirazuba ifite 3.8% hagaheruka Intara y’Amajyaruguru ifite 2.3%.
Iminota abaturage bamara bari muri siporo ku munsi yariyongereye iva ku 171,4 igera kuri 334,3 aho abagore bavuye ku minota 141,4 bagera kuri 321,4 mu gihe abagabo bo bavuye ku minota 205,7 bagera kuri 360 ku munsi.
Amafoto: Irakiza Yuhi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!