00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku mukino w’igisoro wahanzwe na Ruganzu Ndoli

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 30 June 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Hari byinshi bihanganye ubuhanga dusanga mu mateka y’u Rwanda, wabyitegereza imikorere n’imikoreshereze yabyo, ukaba wagira amatsiko yo kumenya uwahanze icyo gihngano gihanitse.

Muri aya amateka tukaba tugiye gutatura byinshi ku nkomoko y’umukino w’Igisoro wizihira benshi ukanezeza abawukinana ubuhanga n’abawubona.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n’intekerezo z’i Rwanda, tugiye gutatura byimazeyo amateka y’inkomoko y’umukino w’Igisoro mu Rwanda .

Nk’ uko icyo gitabo kibidutekerereza, inkomoko y’uwo mukino, tuyikura ku mwami Ruganzu II Ndoli , watwaye u Rwanda mu hasaga mu wa 1510-1543. Umwami uzwiho ubuhangange buhanitse mu guhanga ibikungahaye ubwenge n’ubumuntu kandi akabigeraho abyikesha.

Ruganzu Ndoli, yagize ubugenge n’ubuhanga ku ngoma ye, ni we dukesha umukino w’Igisoro mu mateka y’u Rwanda, ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda. Kubera ko yagiraga ibitekerezo binyaruka, byatumaga ahora atekereza ibihangano byafasha Abanyarwanda, cyane cyane ingabo z’igihugu, guhora ziyungura ibitekerezo binyarutse no kubaremamo umutima w’intsinzi z’ibihe byose.

Umukino w’igisoro yawuhanze ubwo yari akataje ku rugamba wo guhangana n’amahanga mu mushinga wo kwagura u Rwanda. Igisoro yakiremye nk’isomo ry’imbata y’urugamba ifasha buri wese wo mu ngabo ze, gutegura imigendekere y’urugamba aho yaba ari hose. Ukanifashisha mu Itorero ry’u Rwanda mu gutoza urubyiruko ubugenge bw’urugamba babaga bitegura mu kurasanira igihugu.

Umukino w’igisoro, uteye ku buryo ugikina atazarira mu bitekerezo, ahubwo arasa byihuse ku cyo ashaka kugeraho, uteye kandi ku buryo ugikina ibyo akora byose biba birimo gutsinda, no gutahana iminyago y’uwo yatsinze nk’ikimenyetso kigaragariza buri wese ko yatahanye intsinzi koko!.

Uburyo Igisoro giteguwe ubwacyo, kigaragaza imiterere y’ingabo zihanganye ziteguye kwanzika urugamba.

Ni yo mpamvu, insoro bakoresha bakina uwo mukino bazita ’’ Inka" kandi ukinnye akarasa umutwe, ahita atwara izo nka kugeza azimazeho uwo bakinana, akaba yegukanye intsinzi. Ari na byo bisobanura mu mateka y’u Rwanda, kwica igihangange, ukanakinyaga Inka, abagore n’abana. Muri make, umukino w’igisoro uteye mu buryo bw’imyitwarire y’intwari ku rugamba

Gihamya cy’uko umukino w’igisoro wagenewe gukabura ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, ni amuga akoreshwa muri uwo mukino, agaragaza neza ubugenge bw’ingabo zambariye urugamba rutsinda.

Amuga y’imvugo zikoreshwa mu mukino w’igisoro, ateye muri ubu buryo:

Inka: Ingabo

Umutwe: Igitekerezo gishya gikaza imiryango

Kugereka: Gushyira ingabo ku murongo njyarugamba

Kurasa: Gutangira intambara

Guteba: Gusumbirizwa n’umwanzi ukurasa umugereka

Guca umuvuno: Gusubira inyuma ugategura ubundi bucakura bw’urugamba

Kuvunura: Kugarukana ingamba nshya ku rugamba

Kugarama: Gusa n’uwirengagiza ko uri ku rugamba, ukagenza gake, uyobya
ibirari, ngo umwanzi yibeshye ko utakimurwanya

Kwimana: Kurwana ku ngabo isumbirizwe, ukakikura mu nzara z’umwanzi

Kurangiza: Gusoza urugamba, utsembye ingabo z’umwanzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .