Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’umuco kubera ko hahoze ari icyicaro cy’ubwami bw’u Rwanda. Hasanzwe habera ibitaramo birimo Igitaramo cy’Umuganura kiba ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, hanyuma mu ijoro ryo kuri uwo munsi hakaba inkera izwi ku izina rya "I Nyanza Twataramye’’.
Uretse iri serukiramuco ryo gusigasira Umuco Nyarwanda ryatangijwe ku wa 26 Kamena 2023, harateganywa no gutangizwa Iserukiramuco ryo Kumurika Inyambo ryiswe ’Inyambo Festival’ rizajya riba mu Ukwakira.
Umwihariko w’Iserukiramuco ryo gusigasira no kumenyekanisha Umuco Nyarwanda mu mahanga, ni uko rizajya riba mu mpera z’icyumweru cya mbere cya Nyakanga buri mwaka, iminsi Abanyarwanda baba bari mu birori by’Umunsi Mukuru wo kwibohora.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Nyanza, Kayigambire Théophile, yavuze ko iri serukiramuco bazajya baritegura bafatanyije n’Umuryango utari uwa Leta, Authentic Cultural Organisation of Rwanda (ACOR) ufite mu nshingano gusigasira no kumenyekanisha umuco nyarwanda.
Ati "Iri serukimuco rije kudufasha guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda. Abanyarwanda bakunda kwidagadura, iyo habaga habaye igitaramo cy’umuganura n’Inkera "Nyanza Twataramye" hari abazaga bagasubirirayo aho kubera ko stade yabaye nto."
Ndayishimiye Joseph Musinga, Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango ACOR uzajya ufatanya n’Akarere ka Nyanza gutegura Iserukiramuco ryo gusigasira no kumenyekanisha Umuco Nyarwanda mu mahanga, yavuze ko iry’uyu mwaka rizaba tariki 1 n’iya 2 Nyakanga 2023.
Ati “Rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo u Burundi, Nigeria, Liberia n’u Rwanda. Mu bahanzi bo mu Rwanda bazasusurutsa abazaryitabira harimo Orchestre Impala, Mavenge Sudi n’abacuranzi b’inanga batandukanye."
Emmanuel Twahirwa, Umukozi wa Nyanza Milk Industries, Uruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho, yavuze ko biteguye kwereka abanyamahanga bazitabira iri serukiramuco ibijyanye no gukama, gutereka amata no gucunda.
Mu bami bari bafite ingoro i Nyanza harimo Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa. I Nyanza kandi hari imisezero (imva) y’abami batandukanye, ibi bikaba bimwe mu bihagira igicumbi cy’umuco.
Biteganyijwe ko Iserukiramuco ryo gusigasira no kumenyekanisha Umuco Nyarwanda mu mahanga rizabera muri Stade y’Akarere ka Nyanza, aho kwinjira bizaba ari 1000 Frw mu myanya isanzwe na 5000 Frw mu y’icyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!