00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutangana Steven yanditse igitabo ku mbabazi n’ibigwi Isi izibukira ku Rwanda (1994-2023)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2023 saa 05:45
Yasuwe :

Ni igitabo amaze imyaka ine yandika, yise “Rwanda: Imbabazi iwabo w’Abene-Imana”. Mu gitabo yaherukaga gusohora umwaka ushize yise “Rwanda: Ukwakira90. Data muri cya gihugu cy’amata n’ubuki”, hari aho avuga ko igihe Se yakorerwaga iyicarubozo mu kwezi k’Ukwakira 1990 i Gisenyi, mu bafunzwe nk’ibyitso by’Inkotanyi, yamubwiye ati: “Mutangana mwana wanjye uzabababarire...”

Mu gitabo gishya agiye gusohora, Mutangana yanditse inkuru ndende y’uko yabanye n’igikomere cyamuremereye nyuma ya 1990, uko byamugendekeye muri 1997 ubwo yababariraga abababaje Se, n’uko yabashatse ntababone i Gisenyi, ariko agaha ubuhamya abaho mu 1998.

Iki gitabo kirimo amakuru menshi ku Rwanda hagati ya 1994 na 2023, umwanditsi aha icyubahiro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko bahaye impano itagereranywa u Rwanda, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabivuze ku itariki 07 Mata 2022, agira ati: “Mwiyemeje guhangana n’ibyo byose, murangije mutanga n’imbabazi. Uko kwitanga kwanyu ni impano itagira uko ingana mwahaye Igihugu cyacu. Ni n’imbuto yavuyemo u Rwanda rushya. Ndabashimira. Ndabashimira kuko ubumuntu no gukunda Igihugu byanyu byarenze akababaro n’agahinda mwari mufite. Mwarakoze cyane.”

Umwanditsi Mutangana akoresha, mu bice byinshi by’iki gitabo, ijambo Perezida Paul Kagame yavuze (quotes) hagati ya 1992 na 2023, cyane cyane kuri iyi ngingo y’imbabazi; nk’aho yavuze mu kiganiro yagiranye na Brandon Stanton, umwanditsi wa Humans of New York, ku itariki 25 Ukwakira 2018 ati: “Imbabazi zonyine ni zo zishobora gukiza iki gihugu…”.

Hari igice yahariye abayobozi b’abanyamahanga basabye imbabazi u Rwanda ku mugaragaro, nka Minisitiri w’Intebe w’ubwami bw’u Bubiligi Guy Verhofstadt, Nyirubutungane Papa Francisco n’uwari uhagarariye New Zealand mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Colin Keating. Hari kandi n’icyo ba Perezida William Jefferson Clinton wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bavugiye i Kigali.

Muri iki gitabo cy’impapuro zirenga 500, harimo ibyo uyu mwanditsi yacukumbuye ku mbabazi zatanzwe mu Rwanda ku byiciro bitandukanye by’abari barakoze ibyaha bihanirwa n’amategeko, igihe zatangiwe n’uko byagenze. Yerekana kandi ko hari ibihe bizwi mu mateka y’u Rwanda aho abami batanze imbabazi ku bari bacumuye bagombaga guhanwa bikomeye.

Asobanura ko umutima w’imbabazi wagaruwe mu Rwanda watangaje Isi, mu gihe bamwe mu bategetsi bo mu mahanga bari bazi ko umuti ari uwo guca u Rwanda mo ibice bibiri, kubera ko batizeraga ko imibanire y’Abanyarwanda ishoboka nyuma ya 1994.

Yifashishije inyandiko zo mu bubiko (archives) zitandukanye, za raporo mpuzamahanga n’izindi nyandiko, umwanditsi asobanura urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu bihe bitoroshye n’intambwe rwateye yatangaje amahanga.

Yegeranyije icyo abantu batandukanye bari ahantu hatandukanye bagize icyo bavuga ku bigwi by’u Rwanda ubwo yajyaga, yari cyangwa yavaga mu mijyi y’amahanga nka Alexandria, Beijing, Brazzaville, Bujumbura, Caire, Cotonou, Doha, Guangzhou, Ismailia, Jiangxi, Kinshasa, Louxor, Luanda, Orléans, Ouagadougou, Ouidah, Paris, Porto Novo, San Francisco, Shanghai n’ahandi; aho yageze ari mu kazi cyangwa mu mashuri.

Icyegeranyo cy’imidari y’ishimwe n’ibihembo birenga 50 Perezida Paul Kagame yahawe n’amahanga

Yasanze icyo benshi bahurijeho ari ubuhanga, ubushishozi n’ubutwari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ayoboranye u Rwanda. Ibyo byatumye ashakisha gihamya abazabaho mu bihe bizaza bazamenyeraho ayo mateka.

Yakoze icyegeranyo cy’imidari y’ishimwe n’ibihembo birenga 50 Perezida Paul Kagame yahawe hagati ya 2003 na 2023, inzego mpuzamahanga zamushimiye n’ibihugu izo nzego ziherereyemo.

Asanga ibyemezo byuje ubuntu byafashwe n’uwo Cardinal Antoine Kambanda yise “impano Imana yahaye u Rwanda” mu bihe bidasanzwe byaragejeje aheza u Rwanda, ku buryo n’uwari utegereje guhanishwa igihano cyo kwicwa yahawe impano y’ubuzima ubwo ku itariki 25/07/2007 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasinyaga Itegeko Ngenga rikuraho igihano cyo kwicwa. “Umuco wo kubabarira washinze imizi”, nk’uko Perezida Paul Kagame yabisobanuye muri 2011.

Mu banditsi yemeza ko bamubereye urugero rwiza, Mutangana avuga Primo Levi (1919-1987), Umuyahudi wari ufite umwenegihugu bw’u Butaliyani wanditse ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ku buryo bifasha abandi kurwanya icyatuma bibagirwa (combat contre l’oubli).

Ibyo Mutangana yanditse yabishyize mu gihe gihera muri 1994, kubera ko icyo aheruka gusohora ariho yagarukirije (cyo kirimo amateka ahera mu kinyejana cya 15 nyuma y’ivuka rya Yezu); kikageza muri 2023, kubera ko ari cyo gihe yibuka imyaka 50 ishize Se atotejwe, agahungira kure y’u Rwanda.

Iki gitabo kizajya ahagaragara mu minsi ya vuba, umwanditsi avuga ko kizagirira akamaro Abanyarwanda muri rusange, abanyamateka n’abandi bashakashatsi, kubera amakuru akirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .