00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda 425 bamaze kwirukanwa kuva umwaka wa 2020 watangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 December 2020 saa 08:30
Yasuwe :

Kuva umwaka wa 2020 watangira, abapolisi 425 bamaze kwirukanwa mu kazi kubera imyitwarire itandukanye itanoze irimo nko kwaka ruswa, gusa uwo mubare ni muto ugereranyije na 587 birukanwe mu 2019.

Iyi mibare yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020 mu Nama Nkuru ya Polisi yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, ab’amashami ya Polisi y’u Rwanda, abo mu Ntara z’Igihugu, mu turere n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza, yatangaje ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi bikomeje kwitabwaho, gusa hari abakirangwa n’imyitwarire itari myiza ituma basezererwa mu kazi.

Ati "Nubwo hashyirwamo imbaraga nyinshi ngo iyo mibereho irusheho kuba myiza, hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze harimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka wa 2020 abapolisi bagaragayeho imyitwarire mibi ni 425, bahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda, iyi mibare ni mike ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2019 aho hirukanwe abapolisi 587.”

Minisitiri Busingye yibukije abapolisi ko iteka mu bikorwa biharanira umutekano bagomba kuzirikana gukora akazi mu buryo bunoze, bwubaha ikiremwamuntu kandi butarengera amategeko.

Yavuze kandi igihe habaye kurengera amategeko ababigizemo uruhare bagomba kuzajya babibazwa kugira ngo umuturage abashe iteka gutandukanya igikorwa cy’umupolisi ku giti cye cyarenze ku mategeko na Polisi ubwayo nk’urwego.

Yagize ati “Dukwiye iteka kurebera hamwe ishusho rusange y’umutekano, ibyaha n’ikurikirana ryabyo mu Rwanda n’uko abaturage babibona cyangwa babyakira. Iya mbere ni uko umutekano w’abantu n’ibyabo, kudakorerwa ibyaha, bito cyangwa bikomeye, Abanyarwanda n’abaturarwanda bamaze kubigira uburenganzira ndakuka, byabaye ihame. Umuntu wese wishora mu byaha, bito cyangwa bikomeye, aba ahungabanya iryo hame n’ubwo burenganzira.”

Mu minsi ishize, Polisi y’u Rwanda yanenzwe n’abantu batandukanye kubera bamwe mu bayigize bashinjwaga gukoresha ingufu z’umurengera mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Byatumye muri Nzeri, Perezida Kagame atanga amabwiriza ku buyobozi bukuru bwa Polisi ko icyo kibazo gikwiriye gushakirwa umuti, kigacika burundu.

Nyuma, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko bidakwiriye ko umupolisi akoresha ingufu z’umurengera ndetse ko Polisi igiye gushyira imbaraga mu kumenyesha Abanyarwanda uko bene abo barenga ku mategeko bakurikiranwa.

Yatanze ingero ku bapolisi barimo uwarashe abaturage mu Karere ka Nyanza n’uwakubise umuturage i Rwamagana akitaba Imana, aho bose ko bari gukurikiranwa n’inkiko.

Ati “Ubu umukoro dufite ukomeye cyane twahawe, ni ukugaragaza uburyo abantu bakurikiranwa. Ngira ngo ni cyo kintu abantu bibaza. Ubu rero nubwo n’uwo mupolisi umwe adakwiriye kuba yabikora, imbaraga zizashyirwa mu buryo nta n’ukwiriye kugaragara muri iki kibazo cyo gukoresha ingufu z’umurengera, ariko noneho imbaraga zigiye kujya, iyo umupolisi akoze icyaha bigaragara ko yakoresheje ingufu z’umurengera, bimenyekanishwa bite mu banyarwanda?”

“Nk’umupolisi iyi COVID-19 igitangira mu kwezi kwa gatatu warashe abantu i Nyanza bari kuri moto, nk’uwo mupolisi yarafunzwe, arakurikiranwa mu nkiko. Ari muri gereza, ariko abantu ntibazi uko byagenze. Baheruka havugwa ko byabaye ariko ntibazi icyakurikiye.”

Ku mupolisi wakubise umuturage mu Karere ka Rwamagana i Karenge bikamuviramo urupfu aguye mu bitaro na we ngo ari mu nkiko ari kuburana, kimwe n’undi warashe umuturage ahitwa i Zaza muri Ngoma uri gukorwaho iperereza.

CP Kabera avuga ko Polisi ifite inzego zayo zishobora guhana umupolisi ariko iyo hari uhawe igihano kirengeje amezi atandatu, ahita yirukanwa burundu.

Amakosa ahanishwa kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda arimo guta akazi mu gihe kirenze iminsi cumi n’itanu, kugurisha ibikoresho by’akazi n’ibyafatiriwe; gutunga ibikoresho bishobora kwaka cyangwa guturika bigamije guhungabanya umutekano cyangwa ugaragarwaho imyifatire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi n’iyo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo n’andi.

Muri aba bapolisi birukanwe harimo 56 bo ku rwego rwa ofisiye birukanywe muri Kanama, aho urutonde rwabo rugaragaraho ba Ofisiye Bakuru batatu n’umwe wari ku cyiciro cy’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.

Umugereka w’Iteka rya Perezida ryo ku wa 17/08/2020 ryirukana burundu ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, ugaragaraho Assistant Commissioner of Police (ACP) Mutsinzi Eric, na ba Senior Superintendent of Police (SSP) batatu, SSP Vuningoma Alex, SSP Kabanda Emmanuel na Kamali Celestin, nk’abafite ipeti rikuru.

ACP Eric Mutsinzi yari amaze igihe muri Polisi, ndetse yabaye Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yanayoboye Batayo y’Abapolisi b’ u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu 2016.

Ni mu gihe SSP Kabanda yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda. Muri Mutarama 2019 yari mu itsinda ry’abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yambaye ipeti rya Chief Superintendent of Police.

Mu birukanwe kandi ba Chief Inspector of Police (CIP) icyenda, ba Inspector of Police (IP) 20 na Assistant Inspector of Police (AIP) 23.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abapolisi b'u Rwanda kurangwa n'ubunyamwuga mu kazi kabo
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza, yatangaje ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi bikomeje kwitabwaho nubwo hakiri abarangwa n'imyitwarire itari myiza
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y'Igihugu
Nyuma y'iyi nama, aba bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso

Hejuru ku ifoto ni: ACP Eric Mutsinzi wayoboye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru na SSP Kabanda wabaye umuvugizi wa Traffic Police baherutse kwirukanwa muri Polisi y’Igihugu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .