00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe ingengabihe y’umwaka mushya w’amashuri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 September 2021 saa 07:04
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira mu Ukwakira uyu mwaka ku banyeshuri biga mu mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Abanyeshuri baherutse gusoza umwaka wabaye uw’ibizazane kubera icyorezo cya Covid-19 cyagiye gikoma mu nkokora gahunda y’uburezi aho byagezeho bisaba ko amashuri amara amezi umunani afunze.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2021 igaragaza ko umwaka w’amashuri uzatangira tariki ya 11 Ukwakira 2021, ukarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022.

Muri iyo ngengabihe kandi igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 11 ukwakira kikasazozwa ku wa 24 Ukuboza 2021.

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

Muri iyo ngengabihe yashyizwe ahagaragara biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022.

Ku ruhande rw’abasoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga bo bazakora ibizamini ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

Ibi byabaye nk’igisubizo ku bana biga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza bari kwiga igihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri wa 2020/2021, kuko hari abashidikanyaga ku musaruro bashoboraga kuzatanga nyuma yo gusoza umwaka bagahita bakomerezaho undi.

Abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu Ukwakira 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .