00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva kuri Perezida: Menya ibigenerwa abakozi ba Leta boherezwa mu butumwa bw’akazi mu mahanga

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 November 2020 saa 05:24
Yasuwe :

Ni ibisanzwe ko mu kubaka no kunoza umubano w’ibihugu habaho kugenderanira! Izi ngendo usanga zitsurirwamo umubano n’ubutwererane uhuriweho n’ibihugu.

Izi ngendo z’ubutumwa bw’akazi zishobora gukorwa impande zombi zahuye cyangwa hakifashishwa uburyo bw’iyakure aho bishoboka bitewe n’impamvu zidasanzwe.

Mu gihe abayobozi boherejwe mu butumwa bw’akazi mu mahanga hari ingingo zitabwaho bitewe n’ibyiciro abayobozi babarizwamo zirimo amafaranga bagenerwa, imitegurire y’urugendo kugeza no ku byicaro bateganyirizwa mu ndege.

Abakozi ba Leta bari mu byiciro bitandukanye aho icya mbere cyitwa A: harimo Umukuru w’Igihugu, B: harimo Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe, D: harimo ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta, abandi bagize Guverinoma, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri b’Intara.

Mu cyiciro E harimo ba Visi Meya b’Umujyi wa Kigali, muri F ho hakabamo abadepite n’abasenateri na ba Ambasaderi. Muri iyi myanya y’abanyapolitiki, icyiciro cya nyuma ni G kirimo abayobozi b’uturere.

Ntimukeke ko twasimbutse icya C. Iki cyiciro nta kibazo mu byiciro by’abakozi ba leta, keretse nko mu gihe hajyaho umwanya wa Visi Perezida, ni nkawe wajya muri icyo cyiciro naho kugeza ubu ntikibaho.

Ibi byiciro ni nabyo biherwaho hagenwa imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki.

Aba bayobozi iyo bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga hari ibyo bagenerwa nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida ryo mu 2017 rigena ubutumwa bw’akazi mu mahanga.

Iri teka rireba abayobozi bo mu rwego rwa politiki mu nzego za Leta; abakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta; abakozi ba Leta bagengwa na sitati zihariye mu gihe amategeko abagenga ari ko abiteganya; abakozi ba Leta bakora ku buryo bw’amasezerano n’abatari abakozi ba Leta boherejwe na Leta mu butumwa bw’akazi.

Kuba inzego za Leta zahagararirwa mu mahanga mu nama cyangwa se mu bindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro ni ibisanzwe. Iyo kwitabira inama hanze y’u Rwanda ari ngombwa, inzego za Leta zihagararirwa n’abakozi ba ambasade cyangwa ab’ibiro by’uhagarariye u Rwanda mu bihugu byo hanze aho rubifite

  Ibigenderwaho mu kugena ubutumwa bw’akazi mu mahanga

Ubutumwa bw’akazi bujyana umuntu mu mahanga burategurwa ndetse ingengabihe yabwo inzego zitandukanye zirayiteganyiriza mu ngengo y’imari y’umwaka. Ntibikuraho ko mu bushishozi bwe, umuyobozi ubifitiye ububasha yatanga uruhushya rwo kujya mu butumwa bwa ngombwa butunguranye.

Ujya mu butumwa ashobora no guhabwa uruhushya binyuze ku muyobozi ubifitiye ububasha, abo barimo Perezida wa Repubulika ku bayobozi bari mu cyiciro cya B na D; Perezida wa Sena ku basenateri n’abandi bakozi ba Sena; Perezida w’Umutwe w’Abadepite ku badepite n’abandi bakozi ba Leta b’Umutwe w’Abadepite; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku bacamanza, abandi bakozi b’inkiko n’abakozi ba Leta bo mu bucamanza na Minisitiri w’Intebe ku bandi banyapolitiki n’abandi bakozi ba Leta.

Umuntu ujya mu butumwa bw’akazi mu mahanga agenwa iyo hari impamvu yumvikana yatumye u Rwanda rudashobora guserukirwa n’abaruhagarariye hanze.

Izi mpamvu zishobora gushingira ku masezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono; kuba hari umukozi cyangwa urwego runaka rugomba kwitabira; ubutumwa busaba ubuhanga buhanitse mu bya tekiniki; gutangiza, kumvikana, kwemeza cyangwa gushakisha inkunga ku mushinga, waba umushya cyangwa usanzweho wihutirwa kandi ukomeye n’izindi.

Nyuma yo gusuzuma izi mpamvu hasesengurwa igihe ubutumwa bw’akazi buzamara n’igihombo gishobora kuvuka igihe umukozi azaba atari ku kazi; itike izakoreshwa, ubwishingizi bw’urugendo n’amafaranga yo kubaho no kureba aho amafaranga azava haba ku isanduku ya Leta cyangwa inkunga y’ahandi.

Mu guhitamo ujya mu butumwa bw’akazi mu mahanga, higwa ku rwego rw’umurimo ariho, hakanagaragazwa impamvu ifatika y’iryo hitamo.

Aha hibandwa ku bakozi bo mu rwego rwa tekiniki n’abayobozi bo ku rwego ruciriritse kuko abayobozi bakuru boherezwa mu gihe hari ibikorwa bisaba ubwitabire bwabo.

Umukozi wagenwe kujya mu butumwa bw’akazi asabirwa n’urwego akorera uruhushya rutangwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha ndetse iyo nyandiko igashyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha hasigaye nibura iminsi 15 ngo agende.

Asubizwa mu rwandiko rwerekana amazina y’uwoherejwe mu butumwa n’urwego akoramo; icyo bugamije; aho buzabera; igihe buzamara n’umukono w’uwohereje ubugiyemo.

  Ibigenerwa abagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga

Umuntu ugiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, agenerwa ku munsi amafaranga y’icumbi, ay’amafunguro, ay’urugendo, ay’itumanaho n’andi yakenerwa.

Iyo ubutumwa bw’akazi mu mahanga bwishingiwe n’abandi ku bijyanye n’icumbi, amafunguro, urugendo n’itumanaho, Leta iha ugiye mu butumwa 50$ y’ingoboka adasabwa kugaragaza uko yayakoresheje.

Ugiye mu butumwa ahabwa amafaranga amaze kwerekana inyandiko y’umwimerere y’uruhushya imwemerera kujya mu butumwa, yashyizweho umukono n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

  Ibigenerwa Perezida wa Repubulika n’abayobozi bakuru bagiye mu butumwa

Iyo Perezida wa Repubulika agiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, Leta yishingira ibyerekeye ubutumwa bwe byose, byerekeranye n’icumbi, amafunguro, urugendo, kwakira abashyitsi, itumanaho n’ibindi byose bimworohereza kurangiza ubutumwa bwe neza.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abari ku nzego z’imirimo za B bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 50% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa D bo bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 30% by’ayo.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa E bo bahabwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 15 % by’ayo.

Usibye abayobozi, abanyamwuga ‘professionnels’ n’abandi bakozi ba Leta bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze.

Mu gihe cy’ingendo, abayobozi bo mu rwego rwa politiki n‘abayobozi bari mu nzego z’imirimo za B bagendera mu cyicaro cyo mu rwego rwa mbere mu ndege iyo bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Abo muri D na E bagendera mu cyicaro cyo mu rwego rwa kabiri mu gihe abandi bayobozi bagendera mu cyicaro cyo mu rwego rwa gatatu mu ndege.

Muri izi ngendo ariko abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi ba Leta bari mu rwego rw’umurimo F bagendera mu cyicaro cyo mu rwego rwa kabiri mu ndege iyo bafashe urugendo rumara amasaha umunani cyangwa arenzeho idahagaze bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

  Ibigenerwa abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’imitegekere z’ibanze

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo ba guverineri, ba gitifu, abakozi b’intara, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bakozi b’Uturere bagiye mu butumwa bw’akazi bw’umunsi umwe mu turere duhana imbibi n’aho bakorera bahabwa amafaranga y’ingoboka.

Guverineri ni we uri hejuru kuko ahabwa 100$ ku munsi, akabakaba ibihumbi 98 Frw; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara akabona 70$; abagize Komite Nyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere abika mu mufuka we 70$ mu gihe abandi bakozi b’intara n’ab’uturere babona 30$, akabakaba ibihumbi 29 Frw.

Iyo Guverineri araye mu butumwa bw’akazi ahabwa ibigenerwa ugiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Mu gihe Guverineri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, abagize Komite Nyobozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bagiye mu butumwa mu mahanga mu turere duhana imbibi n’aho bakorera bakoresheje imodoka zabo, bagenerwa ubwishingizi bwazo n’amafaranga y’urugendo hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu mu nshingano ze.

  Ibigenerwa utari umukozi wa Leta woherejwe mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga

Umuntu utari umukozi wa Leta woherejwe na Leta mu butumwa bw’akazi mu mahanga, agenerwa amafaranga y’ubutumwa hakoreshejwe ubushishozi bw’umuyobozi utanga uruhushya rw’ubutumwa bw’akazi hakurikijwe uko ubuzima buhenze aho ubutumwa bw’akazi bubera.

Mu rugendo rwe aho yicara mu ndege hagenwa hakoreshejwe ubushishozi bw’umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga uruhushya rw’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku rwego rw’ubutumwa n’igihe urugendo rumara.

Iyo uwagiye mu butumwa bw’akazi abuvuyemo asabwa guha umuyobozi wamuhaye uruhushya raporo ibumbatiye ibyaganiriweho mu gihe kitarenze iminsi umunani y’akazi uhereye igihe yagarukiye akagenera kopi ya raporo urwego akoramo. Ayiherekesha kopi ya visa na kashi bihamya ko yagiye mu gihugu yatumwemo.

Aha ni naho abayobozi bo mu nzego z’imirimo za B berekana uko bakoresheje 1000$ bahabwa nka avansi ku bintu bitungurana, aba agomba kugaragazwa uko yakoreshejwe, ayasigaye agasubizwa urwego rwabohereje mu butumwa bw’akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .