00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda ntabwo ikorera abaterankunga – Biruta asubiza abijunditse igihugu kubera Rusesabagina

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 8 May 2021 saa 06:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yakuriye inzira ku murima ibihugu bimaze igihe byotsa igitutu u Rwanda kubera ifungwa rya Rusesabagina, ashimangira ko ibyo rukora biri mu nyungu z’Abanyarwanda aho kuba iz’abanyamahanga.

Kuva kuwa 20 Kanama 2020 ubwo Rusesabagina yageraga i Kigali, benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu mugabo yatinyutse kwizana i Kigali nyuma y’imyaka mike atangaje intambara yeruye kuri Leta y’u Rwanda.

Guhera ku buryo uyu mugabo yageze mu Rwanda kugeza ku ifungwa rye, byakuruye impaka nyinshi, u Rwanda rwotswa igitutu rusabwa kumurekura ngo kuko yashimuswe.

Mu rubanza rwe, havugiwemo ko nta muntu wamushimuse, ko ahubwo yashutswe n’inshuti ye, Pasiteri Niyomwungeri Cyprien, wamukuye ku kibuga cy’indege cy’i Dubai amubwira ko amujyanye i Bujumbura mu Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye n’ikinyamakuru Standard cyo mu Bubiligi, yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda byasobanuwe neza mu rubanza rwe.

Ati “Ndabyemeza ko Leta yacu yishyuye ruriya rugendo [rwagejeje Rusesabagina i Kigali]. Ariko nanone ndifashisha ibyavugiwe mu rubanza. Urukiko rwifashishije ingero z’ibindi bihugu byakoreshejwe uburyo busa nk’u Rwanda”.

Kuri iyi ngingo Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’umushimusi ukomoka muri Somali, washutswe akerekeza i Brussels mu 2013, ariko akaza gufatwa ndetse akanacibwa urubanza.

Rusesabagina si imfubyi-mbiligi

Kimwe mu byaranze urubanza rwa Rusesabagina, mbere y’uko arwikuramo, ni ubwo yigeze kuvuga ati “Njyewe ntabwo ndi Umunyarwanda”, kandi ubwo akabivuga mu Kinyarwanda gitomoye n’ijwi riranguruye, ibyatwengeje abatari bacye bamukwennye bavuga ko niba yanze Ubunyarwanda, ubwo nyine abaye ‘imfubyi-mbiligi’.

Ingingo Rusesabagina yashingiragaho yiyambura Ubunyarwanda ni itegeko ryariho mu Bubiligi mu 1999 ubwo uyu mugabo yahabwaga ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ritemeraga ko Umubiligi kugira ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibi “Bitabuza Rusesabagina kwitwa Umunyarwanda”.

Ati “Dushingiye ku mategeko yacu, ni Umunyarwanda. Ariko nanone… u Bubiligi ntiburadusaba ko tumuhindurira [ubwenegihugu]”.

Uretse no kwiyambura Ubunyarwanda, Rusesabagina yagerageje gushaka umwunganizi w’Umunyamahanga uzamwunganira mu mategeko nabyo biranga. Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo ari ibisanzwe, kuko iki atari igihe cy’ubukoloni ku buryo abanyamategeko b’ikindi gihugu bakwivanga mu butabera bw’u Rwanda.

Ibi bishingiye ku kuba u Bubiligi budafitanye amasezerano n’u Rwanda yemerera abanyamategeko b’igihugu kimwe kuba bajya gukorera mu kindi.

Ati “Ntibisanzwe kuba abanyamategeko batari Abanyarwanda baza kugenzura ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo se iyo myitwarire ni nyabaki? Ababiligi bakaza kugenzura abacamanza bacu! Ndakeka iyo migirire yararangiye mu 1962, umwaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge buva mu maboko y’Ababiligi [bari abakoloni b’u Rwanda]”.

Yaboneyeho kandi kubeshyuza abavuga ko Rusesabagina adafite abunganizi, avuga ko Atari byo, [kuko] “ari kunganirwa n’umunyamategeko w’Umunyarwanda. Ikibazo ni uko abanyamategeko batari Abanyarwanda nabo bari bifuje kuzamwunganira ariko ishyirahamwe ry’abanyamategeko mu Rwanda ntiryabyemera”.

Minisitiri Biruta kandi yashwishurije abakeka ko Leta y’ Rwanda iteganya kohereza Rusesabagina kuburanira mu Bubiligi, ati “u Bubiligi ntiburatanga icyo cyifuzo. Byongeye kandi, Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda; rero ni impamvu yumvikana kuba umucamanza w’Umunyarwanda yamucira urubanza”.

Leta y’u Rwanda ikorera inyungu z’Abanyarwanda

Nyuma y’uko bimaze kumenyekana ko Rusesabagina yageze i Kigali, ibihugu by’amahanga byakoze iyo bwabaga mu gushyira igitutu ku Rwanda, ndetse abantu bamwe batangira kuzamura amajwi basaba ko u Bwongereza na Amerika, bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’imena mu iterambere ry’u Rwanda, bahagarika inkunga bageneraga u Rwanda kuko ibyo bihugu nabyo bitanyuzwe no kuba Rusesabagina yarageze mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo u Rwanda rukora rutabikora rugamije gushimisha abafatanyabikorwa, ahubwo biba bigamije inyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Nibyo u Bwongereza na Amerika ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku Rwanda. Ariko Leta y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, ntabwo ikorera abaterankunga cyangwa ibihugu by’abafatanyabikorwa”.

Uyu muyobozi kandi yanenze Akanama Gashinzwe Kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, gaherutse gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko mu buryo butumvikana, aka kanama katakoranye n’u Rwanda muri raporo yako, kandi ubusanzwe ari ko bigomba kugenda.

Yagize ati “Ubusanzwe ziriya raporo za LONI zikorwa bigizwemo uruhare n’igihugu kiri gukorerwaho iyo raporo. Ku mpamvu tutarasobanukirwa neza, ibi si ko byagenze kuri iyi nshuro. Nakongeraho ko kugera ku burenganzira bwa muntu bwuzuye ari urugendo. Muri ziriya raporo haba harimo ibyo dusabwa, turabyubaha cyane tukabyitaho, ari nabwo buryo duteramo imbere [mu kubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu]”.

Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera ku byaha by’iterabwoba byakozwe na Rusesabagina n’abambari be bigahitana abantu icyenda.

Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko Rusesabagina ari kuregwa iterabwoba. Umutwe witwaje intwaro yatangije niwo wishe Abanyarwanda icyenda”.

Mu gihe imiryango mpuzamahanga irenga 84 ikomeje ibikorwa byo kugaragaza ko Rusesabagina arengana, Minisitiri Biruta yavuze ko nawe “ashimishijwe no kuvuga ku ruhande rw’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina”.

Ku rundi ruhande, Biruta yavuze ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko umubano wabwo n’u Bufaransa ukomeje gutera imbere, ndetse ko raporo ziherutse gushyirwa hanze n’impande zombi zahurije ku ngingo yo kuba u Bufaransa bwaragize uruhare mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byose ari ibimenyetso byiza bitanga icyizere.

Ati “Ubwo rero twumva ibintu kimwe ku bijyanye n’amateka yacu, dufite urufatiro rukomeye rwo kubakiraho umubano mushya. Ni inshingano z’u Bufaransa na Perezida Macron mu gusuzuma niba bakeneye gusaba imbabazi. Ibyo si twe twabigena. Macron yagize ubushake bwo kwerekana inyandiko [zahererekanyijwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Dufite icyizere cy’uko n’izindi ntambwe zizarushaho kuba nziza”.

Byitezwe ko muri uku kwezi, Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ndetse kuri gahunda akazahura na bamwe mu basirikare bahoze bakomeye ku ngoma ya Mitterrand.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, ubushimusi n'ubwicanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .