00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ububabare yabubyajemo imbaraga zo kubaka amahoro- Ubuhamya bwa Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 March 2021 saa 12:13
Yasuwe :

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana mu buzima bwe yaranzwe no kudaheranwa n’ububabare n’agahinda yagize kubera amateka yanyuzemo ko ahubwo yabibyaje imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, yigisha gusaba imbabazi no kwicisha bugufi.

Padiri Ubald wari usanzwe umenyerewe mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gusengera abarwayi yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

Nyuma y’ukwezi kurenga atabarutse, umurambo we wagejejwe mu Rwanda Ku wa 27 Gashyantare 2021, aho imihango yo kumusezeraho no kumushyingura igomba kubera.

Kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 ni bwo habaye Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga, yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Antoine Cardinal Kambanda.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwaranze uyu mupadiri, ahanini mu bijyanye no kubaka amahoro binyuze mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yasohoje ubutumwa Imana yari yaramutumye atitaye ku kababaro yatewe n’amateka yanyuzemo ahanini ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Bavandimwe Padiri Ubald Imana yari yaramuduhaye none yamwisubije, yamuremye imufitiye umugambi n’ubutumwa azasohoza muri iyi myaka amaze. Muri aya mateka, burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye ifite impamvu, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye mu gihe yamugeneye n’ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy’amateka, amateka y’umuryango, amateka ya kiliziya, amateka y’igihugu n’Isi igihe azayagiramo uruhare, asohoza ubutumwa bwayo hano ku Isi.”

“Padiri Ubald rero muri ibi bihe by’amateka yacu yaranzwe n’amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi asohozamo ubutumwa bw’Imana nk’umukirisitu, nk’Umusaserodoti.”

Yakomeje avuga ko hashingiwe ku mateka Padiri Ubald Rugirangoga yanyuzemo byagaragaraga ko Imana imutegurira kubaka umuryango w’Abanyarwanda.

Ati “Yarababaye cyane muri Jenoside Imana iramurinda, na none ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside mu kubaka umuryango w’Abanyarwanda, umuryango wa Kiliziya. Mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n’Imana, kubafasha kwiyunga nabo ubwabo, kwiyunga n’imitima yabo no kwiyunga n’amateka yabo bityo bagakira ibikomere by’imitima bakiyunga n’abavandimwe bagasana imiryango.”

Yavuze ko Padiri Ubald muri ako kababaro ke yanze guheranwa n’agahinda n’ububabare bw’ibyo yanyuzemo ahubwo yubaka umuryango uhamye.

Yakomeje ati "Yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro yigisha, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi ugasaba imbabazi Imana, ugasaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umvandimwe waguhemukiye ukamubohora umutima. Ngubwo ubutumwa bw’imbabazi bwamuranze afasha abantu kwiyunga, kwiyunga n’amateka yabo no kwiyunga n’abavandimwe.”

Yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi

Bishop John Rucyahana wari uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu muhango yavuze ko Padiri Ubald yatanze umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubwiyunge yemeza ko yari impano y’Imana.

Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri aka kanya irabakomeza kandi inabasaba gushima kuko Imana ishobora byose kandi Imana igira neza yaduhaye impano muri Padiri Rugirangoga, indangagaciro ze zikaba zikwiriye kuba itabaza rikomeza kuba mu buzima bwacu.”

“Rugirangoga yari Umurinzi w’Igihango muri uru Rwanda akaba yarabaye umwe mu bantu babaye intwari, kugaragaza kwizera kwabo ariko kandi bagacungura ubuzima, kuva mu mwuka wabo kuva mu bugingo bwabo mu bitekerezo no mu ngiro yabo.”

Yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi.

Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yababajwe no gutabaruka k’uyu Murinzi w’Igihango wo ku rwego rw’igihugu, Padiri Rugirangoga Ubald. Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda, agakunda Abanyarwanda ariko akabigaragariza mu gukunda Imana no kuyizera no kuyumvira. Yabaye inyangamugayo kuri twe abamuzi n’abakoranye na we Rugirangoga. Yakoreshaga ukuri kandi yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi, yaranzwe no kwanga ndetse akarwanya akarengane kandi yihaga agaciro kandi agaha abandi agaciro.”

Biteganyijwe ko nyuma ya Misa yo kumusezeraho, umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka, afatwa nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

Antoine Cardinal Kambanda ni we watuye igitambo cya Misa yo gusabira Padiri Ubald Rugirangoga
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald yakoresheje akababaro yagize mu kubaka amahoro
Cardinal Kambanda ahaza abitabiriye iyi Misa
Misa yo gusabira Padiri Ubald Rugirangoga yitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abihayimana
Sr Hélène Nayituliki na we yari ari muri iyi misa yo gusabira Padiri Ubald
Misa yo gusabira Padiri Ubald Rugirangoga yabereye muri Regina Pacis
Padiri Ubald yitabye Imana azize ingaruka yasigiwe na COVID-19
Aha hari nyuma y'igitambo cya Misa yo gusabira Ubald, isanduku irimo umurambo we isohorwa mu Kiliziya
Cardinal Kambanda yitegereza uko isanduku irimo umurambo wa Padiri Ubald ishyirwa mu modoka
Cardinal Kambanda yitegereza uko isanduku irimo umurambo wa Padiri Ubald ishyirwa mu modoka
Isanduku irimo umurambo wa Padiri Ubald ishyirwa mu modoka
Bamwe bahisemo kuza hafi y'umuhanda kureba, cyane ko batabashije kwitabira iyi misa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19

Amafoto: Igiribuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .