Byatangajwe ku wa Gatanu ubwo haganirizwaga urubyiruko rw’Ishyaka PSP mu mahugurwa yahuje abanyamuryango by’umwihariko urubyiruko.
Uru rubyiruko rwatemberejwe mu Ngoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura, rusobanurirwa amateka yo guhagarika Jenoside n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka.
Umuyobozo w’Ishyaka PSP, Alphonse Nkubana, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kuko hari urubyiruko rwinshi rutabaye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, bityo ko ari byiza kuyamenya, rugasobanukirwa aho igihugu kigana.
Ati “Imyaka 28 irashize twibohoye, hari urubyiruko rwinshi rutazi ibyabaye, twagombaga rero kubereka no kubabwira amateka y’urugamba. Twabajyanye kureba uburyo urugamba rwatangiye, uko rwarwanywe n’abantu banganaga na bo, tubashishikariza gukunda igihugu no kucyitangira."
Bibukijwe ingaruka ziterwa no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ikwirakwizwa ryabyo ku buzima bw’abaturage hamwe n’igihugu kandi babwirwa ko bafite uruhare mu kubikumira no kubirwanya.
Uwari ahagarariye Polisi mu rwego rushinzwe Politiki n’Uburere Mboneragihugu (Director of Political and Civic Education), SSP Claver Regis Kayiranga, yagize ati “Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose kivanze cyangwa kitavanze n’ibindi bintu by’umwimerere cyangwa ibikorano bishobora guhindura imyumvire y’umuntu bigatuma uwabinyoye ayoborwa na byo."
Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko usanga ababinywa abenshi ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35.
Ati “Ibyo byose babikora birengagije ingaruka ziva mu kunywa ibiyobyabwenge ku buzima bwabo ndetse n’igihugu harimo amakimbirane mu muryango, urugomo, umusaruro muke mu kazi n’ibindi batibagiwe no gufungwa. Birakwiye rero twese gufatanyiriza hamwe kubirwanya."
Umuyoboke w’Ishyaka PSP, Depite Kanyange Phoebe, yavuze ko kunywa ibiyobyabwenge ku rubyiruko bigira aho bihurira n’ihohoterwa ryo mu ngo.
Ati “Akenshi umwana wagiye mu biyobyabwenge usanga biva kuri wa muryango uhora mu bintu byo gutongana umwe ahohotera undi bakibagirwa kuganiriza abana no kubereka ikibi cy’inzoga n’ibiyobyabwenge.”
Buri tariki 12 Kanama Isi yose yizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Urubyiruko. Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Ruhango.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Ubufatanye bw’abato n’abakuru mu kubaka u Rwanda twifuza".
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!