00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeye ko PGGSS II izagenda neza kurusha iya mbere- Rafiki

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 4 February 2012 saa 12:20
Yasuwe :

Nyuma yo kuza mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana mu irushanwa rya kabiri rya Primus Guma Guma SuperStar, Rafiki Mazimpaka avuga ko hari amakosa yagaragaye mu irushanwa rya mbere yizera ko azakosoka muri PGGSS II.
Uyu muhanzi w’injyana nyafrika ufite umwimerere w’injyana ye ya Coga, avuga ko niyongera guhabwa icyizere cyo gutoranywa n’abaturage akaza mu bahanzi icumi azitaba nta kabuza kuko hari ubushake bw’abategura iri rushanwa bwo gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu gice cya mbere. (...)

Nyuma yo kuza mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana mu irushanwa rya kabiri rya Primus Guma Guma SuperStar, Rafiki Mazimpaka avuga ko hari amakosa yagaragaye mu irushanwa rya mbere yizera ko azakosoka muri PGGSS II.

Uyu muhanzi w’injyana nyafrika ufite umwimerere w’injyana ye ya Coga, avuga ko niyongera guhabwa icyizere cyo gutoranywa n’abaturage akaza mu bahanzi icumi azitaba nta kabuza kuko hari ubushake bw’abategura iri rushanwa bwo gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu gice cya mbere. Gusa yongeraho ko aramutse agezemo agasanga nta cyakosotse yahita abasezerera akavamo.

Rafiki asanga uburyo umuhanzi usezerewe mu irushanwa akurwamo atari bwiza, ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bumuhesha icyubahiro.

Ubwo Rafiki yasezererwaga muri PGGSS I

Akomeza avuga ariko ko ikosa rikomeye yabonye muri iri rushanwa ari uburyo bwo gutora, aho bamwe mu bahanzi baguraga amakarita y’ifatabuguzi ryo guhamagara (sim card) menshi mu rwego rwo kwitora no kwitoresha.

Rafiki ariko hari ibyo asaba BRALIRWA na East African Promoters bategura iri rushanwa nko kuba bajya baganira n’abahanzi bagatanga ibitekerezo byabo by’uko irushanwa ryarushaho kugenda neza kuko ngo batajya begerwa.

Ati:”Bari bakwiye no kureba uko bazana abakemurampaka mpuzamahanga nka bane kugirango birusheho guca mu mucyo”.

Rafiki yashimye kuba abategura iri rushanwa baragaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere no kunoza imigendekere myiza yaryo, ariko avuga ko ikitagenda neza atazabura kukivuga.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, abategura Primus Guma Guma SuperStar bavuze ko abantu badakwiriye kujya barebera iri rushanwa mu ndorerwamo y’andi marushanwa bazi kuko rigomba kugira umwimerere waryo, bityo ngo ntibateze kurizanamo abakemurampaka.

Kanda hano umenye abahanzi 20 bazahatana muri PGGSS II.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .