00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafiki ntazitabira Salax kubw’ibibazo afitanye n’abayitegura

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 17 January 2012 saa 10:11
Yasuwe :

N’ubwo yatoranyijwe mu bahanzi bazahatana, umuhanzi Rafiki Mazimpaka aratangaza ko atazitabira amarushanwa ya Salax Awards kuko asanga bagomba kubanza gukemura amakimbirane bafitanye n’abahanzi, by’umwihariko nawe.
Ku rukuta rwa facebook ye, Rafiki yagize ati: "Nagira ngo mbibutse ko Coga INC (Rafiki) itari muri Salax nk’uko twabyumvise. Haracyabura byinshi bagomba gukosora. Murakoze kubyakira neza."
Ku murongo wa telefone n’uyu muhanzi yavuze ko kutitabira aya marushanwa ari ukwiha agaciro no (...)

N’ubwo yatoranyijwe mu bahanzi bazahatana, umuhanzi Rafiki Mazimpaka aratangaza ko atazitabira amarushanwa ya Salax Awards kuko asanga bagomba kubanza gukemura amakimbirane bafitanye n’abahanzi, by’umwihariko nawe.

Ku rukuta rwa facebook ye, Rafiki yagize ati: "Nagira ngo mbibutse ko Coga INC (Rafiki) itari muri Salax nk’uko twabyumvise. Haracyabura byinshi bagomba gukosora. Murakoze kubyakira neza."

Ku murongo wa telefone n’uyu muhanzi yavuze ko kutitabira aya marushanwa ari ukwiha agaciro no guha agaciro ibihangano bye, kuko asanga kumutumira muri Salax baba basa n’abashaka kumutesha agaciro no kukambura ibihangano bye.

Akavuga ko ibi bibazo afitanye n’abategura Salax ari uko n’ubusanzwe badateza imbere abahanzi nk’uko bavuga ko ari yo ntego. Urugero atanga avuga ko abategura aya marushanwa bakora ku maradiyo ariko ntibacurange indirimbo ze. Yagize ati: "Nta Promotion (guteza imbere umuhanzi) batanga ku bihangano byacu".

Rafiki, waririmbye indirimbo ’Yirekeremo’, avuga ko byatangiriye kuri Salax ya mbere yabereye i Butare aho avuga ko batumiye abahanzi maze bekiyishyurira amatike yo kwinjira muri Auditorium bari mu bagombaga guhabwa ibihembo. Akavuga ko bagomba kwicarana n’abahanzi bakaganira kuri ibyo bibazo byose.

Ku ruhande rwe Mike Karangwa, uyobora Ikirezi Group Ltd itegura Salax Awards, yavuze ko Rafiki nta kibazo na kimwe bafitanye. Anavuga kandi ko Salax ari amarushanwa kandi akomeye ku buryo iyo nta bushobozi ushobora kutayitabira. Yagize ati: "Nta kibazo dufitanye na Rafiki. Salax ni competition (amarushanwa) ikomeye niba abona atabashije guhangana n’abandi abashije kuvanamo akarenge ke".

Mike kandi avuga ko abahanzi batabimye umwanya wo kuganira nabo ngo barebere hamwe uko banoza Salax kuko babashyiriyeho icyitwa Galla Night, aho abahurira mu myidagaduro baganira n’abahanzi kubwo gutegura Salax. Akanavuga ko aba bahanzi mbere yo kubatora babanza bakagirana ibiganiro bitandukanye.

Mike avuga kandi ko batanze gucuranga indirimbo ze ku ma radiyo bakoraho. Yagize ati: "Kuki abanyamakuru bakabakaba 50 bamutoye muri afrobeat, ni uko azwi kandi ibihangano bye babicuranga. Ahubwo ntabwo azi icyo bamumariye".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .