Kuwa Mbere tariki 15 Kanama 2022 nibwo byatangajwe ko William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya ariwe watorewe kuyobora iki gihugu ku majwi 50,49%, ahigitse Raila Odinga bari bahanganye.
Ambasade ya Amerika muri Kenya yatangaje ko itorwa rya William Ruto “ari intambwe ishimishije itewe mu rugendo rw’amatora rwari rumaze igihe.”
Iti “Kuva ubu turasaba amashyaka yose gukorera hamwe kugira ngo akemure mu mahoro ibibazo byose byaba byaragaragaye muri aya matora binyuze mu buryo bwo gukemura amakimbirane busanzwe buhari.”
Amerika yasabye Abanyapolitike bo muri iki gihugu gukangurira ababashyigikiye kwirinda imvururu n’ibindi byose byateza umutekano muke mu gihugu.
William Ruto atorewe kuyobora Kenya asimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 muri uyu mwanya. Biteganyijwe ko mu gihe nta gihindutse uyu mugabo azarahira kuwa 30 Kanama 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!