00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakiranye yombi intsinzi ya William Ruto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye uburyo Abanya-Kenya baranzwe n’amahoro mu bihe by’amatora, ivuga ko yanyuzwe n’intsinzi ya William Ruto ndetse isaba amashyaka yose yo muri iki gihugu gukomeza gutahiriza umugozi umwe.

Kuwa Mbere tariki 15 Kanama 2022 nibwo byatangajwe ko William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya ariwe watorewe kuyobora iki gihugu ku majwi 50,49%, ahigitse Raila Odinga bari bahanganye.

Ambasade ya Amerika muri Kenya yatangaje ko itorwa rya William Ruto “ari intambwe ishimishije itewe mu rugendo rw’amatora rwari rumaze igihe.”

Iti “Kuva ubu turasaba amashyaka yose gukorera hamwe kugira ngo akemure mu mahoro ibibazo byose byaba byaragaragaye muri aya matora binyuze mu buryo bwo gukemura amakimbirane busanzwe buhari.”

Amerika yasabye Abanyapolitike bo muri iki gihugu gukangurira ababashyigikiye kwirinda imvururu n’ibindi byose byateza umutekano muke mu gihugu.

William Ruto atorewe kuyobora Kenya asimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 muri uyu mwanya. Biteganyijwe ko mu gihe nta gihindutse uyu mugabo azarahira kuwa 30 Kanama 2022.

William Ruto yatorewe kuyobora Kenya ku majwi 50,49%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .