00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteganyijwe ku irahira rya Ruto n’uko ICC yahagaritse dosiye ye: Amwe mu makuru mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2022 saa 02:35
Yasuwe :

Perezida watowe muri Kenya, William Ruto hamwe na Visi Perezida w bazarahirira inshingano nshya ku wa 30 Kanama mu gihe haba hatabayeho ibyo kwamagana ibyavuye mu matora.

Ingingo ya 141 y’itegeko nshinga ry’iki gihugu iteganya ko Perezida watowe arahirira inshingano ze ku wa Kabiri wa mbere ukurikira iminsi 14 y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora iyo nta ntambamyi zagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Iyo Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye ubusabe bwo kutemera ibyavuye mu matora, rugomba kubisuzuma mu minsi itarenze 14 rukabufataho icyemezo kidakuka.

Umuntu wese utishimiye ibyavuye mu matora aba afite iminsi irindwi yo kubigaragaza mu Rukiko rw’Ikirenga. Ibi bivuze ko umunsi ntarengwa wo gutanga ikirego ari ku wa 22 Kanama 2022.

Kuri aya matora yabaye ku wa 9 Kanama, hagize ikirego gitangwa icyemezo cy’urukiko cyazatangazwa ku wa 5 Nzeri naho umuhango wo kurahira ukaba ku wa 12 Nzeri mu gihe urukiko rwasanga nta shingiro ubusabe bufite.

Kubera iki ibirego bya Ruto muri ICC byahagaritswe?

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwari rukurikiranye William Ruto ku byaha byibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2007.

Ruto yashinjwaga ibyaha by’ubwicanyi, itotezwa n’ibindi ariko nyirubwite yarabihakanye.

Yakekwagaho kugira uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wo kwibasira abarwanashyaka ba ‘National Unity’ binyuze mu bikorwa by’urukurikirane rw’ibitero mu bice bitandukanye by’agace ka Lift Valley.

Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavugaga ko abantu benshi bishwe [abagera ku 1200] abandi baburirwa irengero.

Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

Abunganira Ruto bavugaga ko abatangabuhamya bashobora kuba barahawe indonke kugira ngo bamushinje ibinyoma.

Byaje kurangira urubanza ruhagaritswe, urukiko rwanzura ko nta bimenyetso bihagije byatuma iburanisha rikomeza nubwo rwanze kwemeza ko Ruto ari umwere.

Abacamanza bo muri ICC bavugaga ko urubanza rushobora kuzakomeza mu gihe cyose haboneka ibimenyetso bishyira umucyo ku byo akurikiranyweho.

Ariko biragaragara ko amateka agenda ahinduka. Ubushinjacyaha bwa ICC bwakuyeho dosiye kuri Ruto mu 2016.

Hatagize igihinduka, William Ruto yazarahirira inshingano ze nka Perezida wa Kenya ku wa 30 Kanama

Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru ba Liberia bashinjwa ruswa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bakuru bo muri Liberia barimo Nathaniel McGill, Sayma Syrenius Cephus na Bill Twehway ku bw’uruhare rwabo mu byaha bya ruswa muri iki gihugu nk’uko urwego rwa Amerika rushinzwe iby’imari rwabitangaje kuri uyu wa Mbere.

McGill ni Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa byo muri Perezidansi; Cephus ni Umushinjacyaha Mukuru muri Liberia naho Twehway ni umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura ibyambu mu gihugu.

Itangazo Amerika yashyize ahagaragara rigira riti “Binyuze mu bikorwa bya ruswa, aba bagabo basize icyasha demokarasi muri Liberia ku nyungu zabo bwite.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo ikomeje gahunda yayo yo gukurikirana abakoze ibyaha bya ruswa no gukomeza gutera ingabo mu bitugu abaturage ba Liberia.

Nyuma y’ibi bihano, imitungo cyangwa inyungu aba bayobozi bafite mu mitungo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigomba gufatirwa kandi bikamenyeshwa urwego rushinzwe gukurikirana imitungo y’abanyamahanga.

Ikindi ni uko abantu bazafatirwa mu bikorwa bifitanye isano n’iby’aba bayobozi bafatiwe ibihano na bo bizaba bishoboka ko babifatirwa cyangwa bagakurikiranwa mu bundi buryo.

Amerika ikomeza ivuga ko ibibazo bya ruswa biri mu byabaye imbogamizi ikomeye kuri demokarasi n’ubukungu bya Liberia, kunyereza umutungo w’abaturage, gufasha abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko no kwica amategeko nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.

Ingabo za nyuma z’u Bufaransa zavuye ku butaka bwa Mali zari zimazeho imyaka icyenda

U Bufaransa bwatangaje ko ingabo zabwo za nyuma zavuye mu butaka bwa Mali nyuma y’imyaka icyenda zari zimazeyo zitanga ubufasha mu kurwanya ibibazo by’umutekano muke n’iterabwoba muri aka karere ka Sahel.

Igisirikare cy’u Bufaransa cyatangaje ko cyahuye n’imbogamizi ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuvana ingabo zabwo muri Mali mu buryo bwuje umutekano.

Igikorwa cyo gukura ingabo muri Mali cyakozwe nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi aho Mali yerekeje amaso mu Burusiya ishaka ubufasha mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye imikoranire na ISIS na Al Qaeda yigaruriye igice kinini cy’igihugu ndetse ikanarenga umupaka.

u Bufaransa bwasoje ibikorwa byo gukura ingabo muri Mali

Félix Tshisekedi agiye kwakira abakuru b’ibihugu 16 mu nama ya SADC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo agiye kwakira abakuru b’ibihugu 16 bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), izabera i Kinshasa.

Aba bakuru b’ibihugu bazaba bitabiriye inama ya 42 ya SADC iteganyijwe kuva kuri uyu wa 17 kugeza ku wa 18 Kanama 2022.

Amakuru yavuye muri Perezidansi ya RDC avuga ko Tshisekedi ari we byitezwe ko azashyikirizwa ubuyobozi bw’uyu muryango mu mwaka wa 2022-2023.

Mu bakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama harimo Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Prithvirajsing Poopun w’Ibirwa bya Maurice, Filipe Nyusi wa Mozambique na Hage Geingob wa Namibie.

Hari kandi Umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, Hakainde Hichliema wa Zambie na Emerson Mnangagwa, wa Zimbabwe. Ba Perezida ba Angola, Botswana, Comores, Madagascar, Malawi hamwe n’umwami wa Lesotho na bo bashobora kugera muri iki gihugu nubwo bafite inshingano nyinshi.

Inama y’abaminisitiri b’ibi bihugu uko ari 16 yasoje imirimo yayo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022.

Mu bizaganirwaho muri iyi nama harimo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo nk’igihugu kiri mu muryango wa SADC.

Abazayitabira kandi bazagezwaho intambwe yatewe mu by’umutekano mu Majyaruguru ya Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado aho SDC yohereje ingabo zo kurwanya imitwe y’iterabwoba. Hazasuzumwa kandi ibibazo byo muri Lesotho no mu Bwami bwa Eswatini.

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa ni umwe mu bategerejwe i Kinshasa mu nama ya SADC, Perezidansi yatangaje ko yamaze guhaguruka mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .