00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGIHE TV mu igeragezwa mbere yo gutangiza ibiganiro byayo

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 25 February 2013 saa 01:22
Yasuwe :

Ku bufatanye hagati ya Holy Multimedia Productions na IGIHE Ltd, hagiye gutangizwa televiziyo nshya, ku ikubitiro ikazaba ikorera ku murongo wa internet, nyuma yaho ibyangombwa biyemerera gusakaza amashusho hose mu gihugu binyuze kuri dekoderi bibonetse, izarushaho kwegera abazajya bakurikirana ibiganiro byayo.
Holy Multimedia Productions na IGIHE Ltd nyuma yo gushyira imbaraga hamwe kugira ngo hakorwe televiziyo ijyanye n’igihe tugezemo biciye ku murongo wa internet ku ikubitiro, kuri ubu (...)

Ku bufatanye hagati ya Holy Multimedia Productions na IGIHE Ltd, hagiye gutangizwa televiziyo nshya, ku ikubitiro ikazaba ikorera ku murongo wa internet, nyuma yaho ibyangombwa biyemerera gusakaza amashusho hose mu gihugu binyuze kuri dekoderi bibonetse, izarushaho kwegera abazajya bakurikirana ibiganiro byayo.

Holy Multimedia Productions na IGIHE Ltd nyuma yo gushyira imbaraga hamwe kugira ngo hakorwe televiziyo ijyanye n’igihe tugezemo biciye ku murongo wa internet ku ikubitiro, kuri ubu imirimo yo gutangiza IGIHE TV irimo iragana ku musozo, iyi televiziyo iri kugaragara amasaha 24/24, iminsi irindwi mu cyumweru.

Umuyobozi wa Televiziyo nshya IGIHE TV, Bwana Gaga Christian, aganira na IGIHE yadutangarije ko hari byinshi bishya iyi televiziyo izanye kandi yizera ko benshi bazishimira.

Yagize ati “Tuzakora uko dushoboye ngo tubashe gushimisha abazajya bakurikira ibiganiro bya IGIHE TV, kandi intego ni uko buri wese ayibonamo.”

Ibiganiro bizajya bica kuri IGIHE TV bizajya ahanini byibanda ku bibera mu Rwanda, harimo amakuru, ubukungu, imyidagaduro, politiki, ibidukikije n’ibindi.

Logo ya IGIHE TV

Ku kibazo kirebana no kunyaruka kwa internet yo mu Rwanda gushobora kuba imbogamizi kuri benshi mu kureba iyi televiziyo mu buryo bwa Live, Gaga atangaza ko bitazaba imbogamizi cyane, kuko iyi televiziyo ikoze ku buryo bizajya byorohera umuntu ufite connection ya internet ifite umuvuduko ugereranyije kuyireba nta nkomyi. Yongeyeho kandi ko abatuye hakurya y’amazi (mu mahanga ya kure) bo bazajya babasha kuyireba ifite amashusho acyeye.

Yakomeje agira ati “Umunsi ku munsi tuzajya dufasha abantu gukurikira ibiganiro bizajya biba byabacitse hifashishijwe uburyo bwa ’video on demand’, aho ibiganiro bitandukanye buri wese azajya abasha kongera kubireba isaha ashakiye abisanze ku rubuga www.igihe.tv."

Umuyobozi wa IGIHE TV yaduhishuriye kandi ko kubatazajya baba bafite internet ifite umuvuduko uhagije batekerejweho ku buryo bazajya babasha gusoma inkuru zifitanye isano n’ibiganiro bitandukanye bizajya bica kuri iyi televiziyo.

Biteganyijwe ko IGIHE TV izatangira ibiganiro byayo mu byumweru bibiri biri imbere nyuma y’igeragezwa.

Niba wifuza kureba IGIHE TVmu igeragezwa, kanda hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .