00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda imurikagurisha rigiye kubera no kuri internet

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 July 2012 saa 04:13
Yasuwe :

Ku nshuro yaryo ya 15, imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda riteganyijwe kubera I Gikondo mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Kanama. Gusa iri murikagurisha uyu mwaka rifite umwihariko wihariye kuko by’akarusho rizabera no ku murongo wa internet.
Ibikorwa bitandukanye birenga 300 bizamurikirwa I Gikondo muri ‘Expo Ground’ uyu mwaka, byose kuri ubu bifite amahirwe yo kumurikwa ku rwego rw’isi biciye ku murongo wa internet , nyuma y’aho sosiyete IGIHE Ltd (...)

Ku nshuro yaryo ya 15, imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda riteganyijwe kubera I Gikondo mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Kanama. Gusa iri murikagurisha uyu mwaka rifite umwihariko wihariye kuko by’akarusho rizabera no ku murongo wa internet.

Ibikorwa bitandukanye birenga 300 bizamurikirwa I Gikondo muri ‘Expo Ground’ uyu mwaka, byose kuri ubu bifite amahirwe yo kumurikwa ku rwego rw’isi biciye ku murongo wa internet , nyuma y’aho sosiyete IGIHE Ltd ku bufatanye na IPROMO Ltd ndetse n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bishyizeho uburyo bushya buzabashisha buri wese ubikeneye mu bari kwitabira Expo 2012 kugira ikibanza (stand) yamurikirwamo ibikorwa ku murongo wa internet.

Hashyizweho urubuga rukoranywe ubuhanga ndetse rubereye ijisho ruzatangira ibikorwa byarwo tariki 22 Nyakanga uyu mwaka, uru rubuga rukazaba rufite aderesi ikurikira: expo.igihe.com –Uzajya wese arusura azajya asangaho stands ziri mu byiciro bitandukanye by’ubucuruzi, amabanki, amasosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga, amakoperative, amahoteli, Inganda zitandukanye n’ibindi byinshi; buri wese akazajya abasha kureba ibicuruzwa cyangwa serivisi biri kugurishirizwa muri Expo 2012 mbere y’uko ahagera, bityo bikoroha kubasha kumenya ibyo waza guhaha hakiri kare mbere y’uko ugana I Gikondo.

Hifashishijwe amafoto, za videos, inyandiko n’ibindi, buri wese yaba ari iwe mu rugo, ku kazi cyangwa mu muhanda ndetse no hanze y’u Rwanda, azajya abasha kwihera ijisho ibikorwa biri kumurikirwa i Gikondo mu imurikagurisha mpuzamahanga; aha bikazajya byoroha kumenya abagabanyije ibiciro, ahaherereye ibicuruzwa ucyeneye, kubona byihuse aderesi z’abari kumurika ibikorwa byabo muri Expo 2012 kuburyo wabahamagara bakaguha ibisobanuro bihagije mbere y’uko uhagera, kuburyo iri murikagurisha rizabera ku murongo wa internet biciye ku murongo expo.igihe.com hari byinshi rizoroshya.

Guhera kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga buri wese ufite igikorwa azamurika azabasha guhitamo ikibanza (stand) cyo kumurikiramo ibikorwa bye ku rubuga rushya rw’imurikagurisha ku murongo wa internet expo.igihe.com, bityo ibikorwa byanyu bikabasha kumenyekana kugera no hanze y’imbibi z’u Rwanda ndetse no hakurya y’amazi magari.

Kugera ku rubuga rw’imurikagurisha ku murongo wa internet bizajya bishoboka habayeho gusura expo.igihe.com – Nanone kandi bizajya byoroha gusura uru rubuga unyuze kuri IGIHE.com (isurwa n’abarenga 60,000 ku munsi) cyangwa se exporwanda.com.

Kuwaba yifuza kugira icyo abaza kuri iki gikorwa, gutanga icyifuzo ndetse n’ibitekerezo, yatwandikira kuri [email protected], cyangwa se akaduhamagara kuri +250 0788504740.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .