00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri gutomoye ku bufatanye bwa IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch

Yanditswe na

IGIHE.com

Kuya 3 February 2012 saa 03:54
Yasuwe :

Mu mpera z’umwaka ushize, ikompanyi ebyiri zimenyerewe mu itangazamakuru arizo IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch zatangiye ibiganiro bigamije ubufatanye, haherewe ku bitekerezo zungukiye mu nama nyunguranabitekerezo ku itangazamakuru yabereye muri Serena Hotel mu Kuboza 2011, aho amakompanyi afite ibitangazamakuru yagiriwe inama yo kugirana ubufatanye (partnership) kugirango akore ibikorwa bitandukanye.
Ku ikubitiro, IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch batangiye kumvikana ku buryo bazajya bamamazanya, (...)

Mu mpera z’umwaka ushize, ikompanyi ebyiri zimenyerewe mu itangazamakuru arizo IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch zatangiye ibiganiro bigamije ubufatanye, haherewe ku bitekerezo zungukiye mu nama nyunguranabitekerezo ku itangazamakuru yabereye muri Serena Hotel mu Kuboza 2011, aho amakompanyi afite ibitangazamakuru yagiriwe inama yo kugirana ubufatanye (partnership) kugirango akore ibikorwa bitandukanye.

Ku ikubitiro, IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch batangiye kumvikana ku buryo bazajya bamamazanya, aho ikinyamakuru Rwanda Dispatch cyatangiye kwamamaza ibikorwa by’urubuga IGIHE.com nka kimwe mu bikorwa bya IGIHE Ltd, na IGIHE Ltd yamamaza Rwanda Dispatch ibinyujije ku IGIHE.com.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye, impande zombi zifuje kwagura ubwo bufatanye ngo hakorwe indi kompanyi nshya yiswe IGIHE Newspaper. Muri uwo mushinga, buri kompanyi muri izo zombi ifite 50% by’imigabane.

Icyaje gutera urujijo ni uko bamwe batangiye kuvuga ko izo kompanyi zombi zavanze umutungo mu buryo busesuye cyangwa ko imwe yaguze indi. Nyamara siko bimeze kuko IGIHE Newspaper Ltd yabyawe na IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch ifite inshingano imwe rukumbi, ariyo : kwandika no gukwirakwiza ikinyamakuru IGIHE Newspaper kizasohoka buri cyumweru mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ubundi nimero ya mbere y’icyo kinyamakuru yagombaga gusohoka tariki 30 Mutarama 2011 ariko byabaye ngombwa ko itariki yigizwayo kugirango kizaze kinonosoye kandi kizanogere abasomyi. Biteganyijwe ko IGIHE Newspaper izagezwa ku basomyi bwa mbere tariki 14 Gashyantare 2012.

Muri make rero, IGIHE Ltd izakomeza ibikorwa byayo, na Rwanda Dispatch ikomeze ibyayo, ariko zombi zizakorana ku mushinga wa IGIHE Newspaper zifitemo imigabane ingana, ndetse n’indi mishinga yose zakumvikanaho mu gihe kiri imbere.

Ku ruhande rwa IGIHE Ltd, ubuyobozi buratangaza ko buzakomeza gufatanya na Rwanda Dispatch n’izindi kompanyi zose zifite icyerekezo cyo guteza imbere ikoranabuhanga n’itangazamakuru mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .