Ku munsi w’abagore, tariki ya 8 Werurwe, umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere AJMD - Njye nawe (Association des Jeunes Musulmans pour le Développement) wateganije igikorwa wise “Modesty Mode Charity Show” – TUBERWE TWIKWIJE cyo kwerekana imideri y’uko wakwambara ukikwiza.
Iki gikorwa kizabera kuri The Manor Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kizagaragaramo umuhanzi Miss Jojo, usanzwe ari umuyobozi wungirije muri uyu muryango.
Mu Kiganiro cyagenewe abanyamakuru, Hakizimana Ismaël, umuyobozi w’umuryango AJMD – Njye Nawe avuga ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushyigikiraumwe mu mishinga yo kwikura mu bukene uyu muryango usanzwe ukora, bikazafasha abagore bo mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, bugarijwe n’ubukene n’ubujiji.
Yagize ati “Iki gitaramo kiri no mu rwego gufasha mu kuzamura imibereho myiza y’umuryango nyarwanda n’umuryango wa cyislamu, tubinyujije cyane cyane mu bari n’abategarugori n’urubyiruko.”
Miss Jojo yavuze ko iki gitaramo giharanira kandi gukosora imico yo kwambara ibiteye isoni mu Banyarwandakazi, avuga ko kizerenana uburyo warimba udakeneye kwiyereka, ahubwo wihesheje agaciro. Iki gitaramo kandi cyateguriwe abagore gusa. Yagize ati “Ubundi iki ni igitaramo cy’abagore gusa ariko ubundi bitabujije ko abagabo runaka bashobora kubonekamo.”
Iki gikorwa cya “Modesty Mode Charity Show” cyatewe inkunga na Inyange Industries Ltd, Graphic Print Solution Ltd n’abandi. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitatu (3,000Rwf) na bitanu (5,000) mu cyubahiro.
Umuryango AJMD – Njye nawe umaze imyaka ibiri ushinzwe. Ufite abanyamuryango 42. Bimwe mu bikorwa wakoze harimo gutanga ubufasha bw’ibanze bwihuse ku miryango ikennye kurusha iyindi, kongerera abantu ubumenyi-ngiro, no gukorera ubugugizi abagenerwabikorwa.
TANGA IGITEKEREZO