Raporo y’Ikigo cyo muri Australie gishinzwe serivisi yo gutanga amaraso, Australian Red Cross Blood Service, igaragaza ko uyu musaza afite amaraso arimo abasirikare barwanya indwara y’umutima yitwa Rheumatic heart disease (RHD), yugarije impinja ikanagira uruhare mu gupfa kwazo.
Harrison yagize ibibazo by’ubuzima byatumye abagwa agatuza afite imyaka 14, muri ubwo buvuzi hifashishwa amaraso menshi yahawe n’abantu batandukanye.
Amaze kubona ko ubuzima bwe burokowe no guhabwa amaraso, yahise afata icyemezo cy’uko acyuzuza imyaka 18 azatangira gutanga amaraso ubuzima bwe bwose kugira ngo agire abandi arokora.
Akimara gutanga amaraso ku nshuro nke za mbere mu 1954, nibwo byatahuwe ko amaraso ye adasanzwe ndetse afite ubushobozi buhanitse bwo guhangana na Rheumatic heart disease (RHD), ku bafite amaraso yo mu bwoko bwa ‘D’.
Icyo gihe abaganga batangaje ko hatazwi impamvu yatumye agira amaraso afite ubushobozi budasanzwe, ariko hacyekwa ko byagizwemo uruhare n’amaraso yahawe n’abantu batandukanye, ubwo yabagwaga afite imyaka 14.
Yatanze amaraso inshuro 1173 kugeza ku wa 11 Gicurasi 2018. Yarekeye aho kubera ko Australian Red Cross Blood Service itemera ko abageze mu zabukuru barengeje imyaka 81 batanga amaraso.
Mu bihe bitandukanye, James Harrison yagiye ahabwa imidali n’ibihembo by’ishimwe, kubera igikorwa cye cy’indashyikirwa cyo kurokora ubuzima bw’impinja nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!