00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Nyagatare bakoze urugendo rw’ibilometero 21 mu kwishimira #Kwibohora29 (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 July 2023 saa 08:36
Yasuwe :

Abaturage, urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Karere ka Nyagatare bakoze urugendo rw’ibilometero 21 n’amaguru rwatwaye amasaha atanu bishimira bimwe mu bikorwaremezo bamaze kugezwaho na Leta mu rugendo rw’imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ni urugendo rwakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2023 mu rwego rwo kwishimira Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29. Urugendo rw’ibilometero 21 bakoze rwavuye kuri Stade ya Nyagatare rurangirira Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ku ndake Perezida Kagame yatangiragaho amabwiriza y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bimwe mu bikorwaremezo bishimira kuri uyu munsi harimo imihanda ya kaburimbo ifite ibilometero 195, ibitaro bibiri, ibigo nderabuzima 20 ndetse n’amavuriro y’ibanze ari ku rwego rw’akagari 83, ibi byose ngo bikaba byarakozwe nyuma y’urugamba rwabohoye igihugu.

Yakomeje ati “Dufite kandi ibigo by’amashuri 272 birimo amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza ebyiri. Twishimiye ibikorwa by’ubuhinzi twashoboye kugeraho birimo guhuza ubutaka kuri hegitari 4070 byose twashoboye kubigeraho kubera imiyoborere myiza.”

Bamwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu bifatanyije n’urubyiruko ndetse n’abayobozi muri uru rugendo bavuze ko bishimira kuba u Rwanda rurimo umutekano no kwishyira ukizana basaba urubyiruko kubigenderaho bagasigasira ibyagezweho.

Rtd Eugene Karemera ufite imyaka 54 wagenze urugendo rwose rw’ibilometero 21 mu gihe cy’amasaha atanu, yavuze ko kongera kurukora ari ukwereka urubyiruko uburyo bitari byoroshye kubohora igihugu ariko ngo gushyira hamwe no kudatezuka ku ntego biri mu byabafashije ku buryo ngo urubyiruko rukwiriye kubyigiraho byinshi.

Ati “Nk’uko twabikoze, na bo turakeka bazagera ikirenge mu cyacu bamenye kwihangana kandi bajye baharanira kwimakaza amahoro aho bari hose.”

Rtd Johnson Kabahizi ufite imyaka 66 yavuze ko uru rugendo kongera kurukora bimwibutsa ko ibyo yaharaniye byo kubohora Abanyarwanda byagezweho ubu buri wese akaba abayeho neza afite kwishyira ukizana umunsi ku munsi.

Yakomeje ati “Urubyiruko nirumenye amateka y’igihugu cyacu rumenye aho twavuye n’aho tugeze ubu, bizajya bibafasha gusigasira ibyagezweho. Ikindi uko basura ibi bice twatangirijemo urugamba rwo kubohora igihugu biduha icyizere ko dufite urubyiruko ruzasigasira ibyagezweho.”

Urubyiruko rwakuye amasomo muri uru rugendo

Rumwe mu rubyiruko rwagaragaje ko muri uru rugendo rwungukiyemo amasomo menshi arimo kwihangana, gushyira hamwe no kugira intumbero nyuma yo kubona ibyo ababohoye urugamba banyuzemo.

Kwibuka Clever we yagize ati “Uru rugendo rwanyeretse ko ushobora gutekereza kure ukagira kwihangana kugeza igihe ugereye ku ntego wihaye, nkanjye narebye uko ingabo zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi zihanganye kugeza zibohoye igihugu ubu tukaba tukerewe neza.”

Uwizeye Elna yavuze ko yungukiyemo kwihangana ngo kuko ari ahantu kure cyane akaba yaneretswe uburyo abari ku rugamba rwo kubohora igihugu bagiye babaho mu buzima bugiye ntibacike intege kugeza bageze ku ntego bari biyemeje arizo zo kubohora igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi n’urubyiruko kudatatira igihango bafitanye na Leta ngo kuko mu Karere ka Nyagatare ariho hatangirijwe urugendo rwo kubohora igihugu, yavuze ko muri aka Karere ari naho hari inzuri nyinshi zasaranganyijwe abaturage abasaba kuzikorera neza bongera umukamo.

Ati “Umwanya mufata mukareka akazi mukaza hano mu rugendo ni ukugira ngo ayo mateka tuyabumbatire tuyazirikane iki gikorwa tugikore neza cyubakire kuri cya gihango dufitanye n’igihugu cyacu, muzirikane ko ayo mateka yatangiriye hano akajya n’ahandi, aha mukwiriye kuhafata nk’izingiro ry’imihigo tugakora ibikorwa byiyongera ku bindi.”

Akarere ka Nyagatare kiyemeje ko uru rugendo rwa kilometero 21 ruzajya ruba buri mwaka mu kuzirikana no kwishimira umunsi wo kwibohora, abayobozi, abaturage ndetse n’urubyiruko bakoresha amasaha atanu berekeza ku ndake Perezida Kagame yatangiragaho amabwiriza y’urugamba ubundi hagakurikiraho igitaramo kiba kirimo abahanzi batandukanye.

Abaturage, abashinzwe umutekano n'abayobozi b'i Nyagatare bakoze urugendo rw’ibilometero 21 mu kwishimira Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29
Abayobozi batandukanye bitabiriye uru rugendo ari benshi
Rtd Karemera yavuze ko bishimira ibikorwaremezo byubatswe muri Nyagatare
Rtd Johnson Kabahizi yishimiye kongera gukora uru rugendo yaherukagamo mu 1991

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .