00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Basabwe kubakira ku butwari bw’Inkotanyi zabohoye igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2023 saa 10:47
Yasuwe :

Inkotanyi ni ubuzima! Iyi mvugo imaze kwamamara ndetse ikoreshwa cyane n’abashaka kwerekana ko Ingabo za FPR Inkotanyi zabahinduriye ubuzima, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri shimwe ryongeye kuzamurwa n’abaturage b’ibyiciro bitandukanye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023.

Hari nyuma yo kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi no gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abasaga 200 barimo abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Tumba, abikorera, urubyiruko, abo mu bigo by’ amashuri, abahagarariye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore n’abahagarariye abafite ubumuga.

Uru rugendo rwari rugamije kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragarizwa ubutwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abitabiriye urugendo basobanuriwe mu buryo burambuye amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa.

Basuye ibice bitandukanye birugize, basobanurirwa uko Abatutsi basaga 259.000 barushyinguwemo nyuma yo kwicirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Tumba, Mugiraneza Venuste n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Rutazigwa Théodore ni bo bayoboye igikorwa cyo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi mu rwego rwo kubunamira.

Nyuma yo gusura urwibutso, urugendo rwakomereje ku Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko.

Babasobanuriye mu ncamake uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze n’ubutwari bwaranze Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame [yari afite ipeti rya Gen Major icyo gihe].

Nyuma y’uko Jenoside itangijwe ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi batangiye kwicwa, bahorwa uko bavutse.

Umugaba w’Ingabo, Gen Major Paul Kagame, yasabye ingabo 600 zari zicumbikiwe kuri CND [ahari Inteko Ishinga Amategeko] gusohoka mu birindiro bagatangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside banarokora Abatutsi bicwaga mu gihugu.

Abaturage bishimiye uru rugendo bungukiyemo byinshi, ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko urugamba rwo kuyihagarika rwagenze.

Umwe yagize ati "Ubutwari bw’Inkotanyi bukwiye kuba isomo kuri twe n’abazadukomokaho."

Aba baturage "biyemeje gukomeza kunga ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri yakongera kubibwa mu benegihugu.

Undi muturage yavuze ko "byaduhaye isomo ko dukwiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagaragarira hose."

Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ku wa 4 Nyakanga 1994, nyuma y’iminsi 100 Jenoside itangijwe. Uyu muryango waharaniye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ridaheza. Kuri ubu intambwe igihugu cyateye itangarirwa n’amahanga ndetse hari abarufatiraho icyitegererezo kubera imiyoborere myiza rufite.

Basobanuriwe itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, basabwa guharanira ko itazongera ukundi
Bashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .