Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kamena 2023, aho abacyitabiriye babanje gusobanurirwa amateka mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Nyanza.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Nyanza, Kayigambire Théophile, yabasobanuye mu buryo buvunaguye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.
Kayigambire yavuze ko Jenoside yatinze gutangira mu bice byari bigize aka karere birimo iyahoze ari Komine Kigoma na Nyabisindu, itangira ari uko Leta yiyise iy’Abatabazi ihageze.
Ati "Abaturage bari batuye muri iyi Ntara y’Amajyepfo, babanje kwinangira ntibakora ayo mabi ariko tariki ya 20 Mata 1994 nibwo Sindikubwabo Théodore yageze ino ababwira ko bigize ba ntibindeba nuko ubwicanyi buratangira. Bwarakozwe muri ibi bice ndetse no mu nkengero zabyo ku buryo Inkotanyi zahageze zisanga umubare munini w’Abatutsi umaze kuhasiga ubuzima."
Amaze kubaha ubuhamya no kubanyuriramo amwe mu mateka, yaberetse inzira ijya ku Rwibutso, aho bagiye gusura ibice birugize ndetse banashyira indabo ku mva zibitse imibiri irenga ibihumbi 32.
Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho icyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batoranyijwe mu bandi hagendewe ku mishinga bateguye.
Akarere ka Nyanza kasabye abarokotse Jenoside gutegura imishinga yababyarira inyungu binyuze mu matsinda bahuriramo, igasuzumwa noneho iyoboye indi ikazashakirwa inkunga na bo bakiteza imbere.
Abaturage barindwi barimo abagore bane n’abagabo batatu nibo batoranyijwe, buri wese akaba yagenewe ibihumbi 500 Frw bizamufasha gutangira umushinga we.
Umwe mu bahagarariye abahawe inkunga, Migambi Kizito, yashimiye uru rugaga ku bufasha yabageneye ndetse abizeza kuzabukoresha neza, bikagirira akamaro n’abandi.
Ati " Twari dufite imishinga ariko kuyitangira ari ikibazo none ubufasha burabonetse kandi muzagaruke muzasanga twarabubyaje umusaruro n’abandi twarabahuguye."
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda, Mugisha John, yavuze ko muri gahunda bafite haba harimo kwifatanya na buri wese mu minsi yo kwibuka, hanatezwa imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yagize ati "Muri uyu mwaka twahisemo kuza mu Karere ka Nyanza ariko tukagira n’umusanzu dutanga mu kwiyubaka. Twakoranye n’Akarere ndetse na MINUBUMWE tubageraho ngo tubagenere n’ubufasha."
"Kuba mwarahuye n’ingaruka za Jenoside rero ariko mukaba mwahanga imishinga ni ikintu cyo kwishimira. Twifuza ko mu gihe kiri imbere iyo mishinga yaba yarabaye minini kandi birashoboka."
Uru rugaga rwavutse mu 2010 rugira inshingano zo guteza imbere umwuga w’igenagaciro. Mu byo rukora harimo kugena agaciro k’imitungo itimukanwa irimo ibibanza, inzu n’ibindi bikorwa byo kwimura abantu ku nyungu rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!